Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Rubavu: Umuyobozi wa Police ya Tanzania yasuye umupaka w’u Rwanda na DRC

Umuyobozi wa polisi ya Tanzania, IGP Simon Nyakoro Sirro uyobora uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yasuye Polisi ikorera mu karere ka Ruvabu, anerekwa imikorere ya Polisi y’igihugu ku mupaka wa Rubavu-Goma kuri uyu wa kane tariki ya 9 Nzeri 2021

Mu ruzinduko rw’iminsi 4 ari gukorera mu Rwanda guhera tariki ya 06 Nzeri 2021, General Nyakoro Sirro Simon yageze i Rubavu ku cyicaro gikuru cya Polisi y’igihugu mu ntara y’uburengerazuba yakirwa n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi ntara, CSP Edmond Kalisa.

Mu ijambo ry’ikaze, CSP Edmond Kalisa yasobanuriye umuyobozi wa Polisi y’Igihugu cya Tanzania imikorere ya Polisi yo muri ntara igizwe n’uturere 7 aho 6 muri two dukora ku mupaka w’Urwanda na DRC

Uyu muyobozi wa Polisi ikorera mu ntara y’uburengerazuba yagarutse no kubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’inzego zitandukanye zo mu gihugu cy’igituranyi ku bijyanye n’abajya bambuka imipaka bagamije guhungabanya umutekano ndetse n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugakorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku ruhande rwe, umuyobozi wa polisi ya Tanzania, General Simon Sirro yashimye uburyo umupaka uhuza u Rwanda na DRC wubatse ndetse anashima uburyo bafasha ndetse bakanagenzura umutekano w’ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya imipaka.

Uyu muyobozi usoza uruzinduko rwe mu mpera z’iki cyumweru yashimye cyane Polisi y’igihugu ishami ryo mu muhanda uruhare rigira mu kurinda impanuka.

Muri Mata 2021, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ari kumwe na mugenzi we wa RDF Gen. Kazura bagiriye urugendo mu gihugu cya Tanzania, urugendo rugamije gukomeza umubano mwiza hagati y’inzego z’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Gen. Sirro aganirizwa ku mikorere ya La corniche One Stop Border

Photo: RNP

Related posts

Rusizi: ADEPR Rusayo mu Bugarama bemezako gukorera Imana bidasaba kuba utunze ibya Mirenge ku Ntenyo.

NDAGIJIMANA Flavien

Amwe mu mateka ya tariki ya 07 Mata mu 1994, umunsi w’icuraburindi ku batutsi.

NDAGIJIMANA Flavien

South Africa: Abagera kuri 72 bamaze kugwa mu myigaragambyo ikomeje.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment