Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Al-Hilal SC yasabye APR FC kuyakirira muri Stade Amahoro

Umutoza wa Al-Hilal SC, Laurentiu Reghecampf, yavuze ko basabye Ikipe ya APR FC kuzabakirira muri Stade Amahoro mu mukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026.

Al-Hilal SC yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 ku Cyumweru, iyoboye Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 64, irusha APR FC ya kabiri amanota umunani.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye umukino, Laurentiu Reghecampf, yavuze ko yaruhukije bamwe mu bakinnye be bakomeye kugira ngo yitegure neza umukino ukomeye bazahuramo na APR FC.

Yongeyeho ko basabye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuzabakirira muri Stade Amahoro kuko ari cyo kibuga gikwiye ‘derby’ y’ikipe ya mbere n’iya kabiri ndetse kibereye abafana.

Ati “Ndatekereza APR izahitamo ko dukinira mu Mahoro kuko ni derby. Ni ikipe ya mbere izaba yahuye n’iya kabiri, ntekereza ko byaba ari byiza ku bafana. Gusa kugeza aka kanya nta gisubizo cyiza turabona.”

Yakomeje agira ati “Gukinira hano [kuri Kigali Péle Stadium], twe ntacyo bidutwaye, ariko ntekereza ko ku nyungu z’umupira n’abafana, ni byiza gukinira muri Stade Amahoro.”

Uyu mutoza w’Umunya-Roumanie yavuze ko bamaze kumenyeshwa ko imikino ya ‘play-offs’ muri Shampiyona ya Sudani izatangira tariki ya 15 Gicurasi, ariko batarabona gahunda neza.

Yongeye gushimangira ko ikipe ye ifite intego yo gutwara Shampiyona mu Rwanda ndetse igatwara n’iyo muri Sudani.

Ku ngengabihe ya Shampiyona, Rwanda Premier League yateganyije ko umukino wa APR FC na Al-Hilal SC uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kane, guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Mu mikino ibanza ya Shampiyona, Al-Hilal SC yari kwakirira APR FC muri Stade Amahoro, ariko yimurira umukino kuri Kigali Pelé Stadium kubera uburyo stade y’i Remera ihenze.

Ubwo Rayon Sports yiteguraga kwakira APR FC mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona wabaye ku wa Gatandatu, yabwiwe n’abashinzwe Stade Amahoro ko kugira ngo ihakinire bisaba kwishyura agera kuri miliyoni 40 Frw, ariko impande zombi zumvikana kuyagabanyamo kabiri.

Related posts

Chorale Ebenezer/ADEPR Karugira yaririmbye mu mvura y’amahindu benshi buzura umwuka wera [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

U Rwanda rugiye kwakira abandi barimu baturutse muri Zimbabwe

NDAYISHIMIYE Libos

DR Congo yanze kwitabira inama ya EALA yabereye i Kigali.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777