Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu

Perezida Kagame yishimiye uko yakiriwe muri Tanzania 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan uko yamwakiriye mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye muri iki gihugu kuri iki Cyumweru tariki 03 Gicurasi 2026 ndetse n’ibiganiro by’ingirakamaro bagiranye.

Abinyujije ku rukuta rwa X, Umukuru w’Igihugu yagize ati: “U Rwanda na Tanzania si Ibihugu by’ibituranyi gusa ahubwo ni n’ibivandimwe bihujwe n’amateka ndetse n’icyerekezo dusangiye cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bacu. U Rwanda rukomeje kwiyemeza gukomeza kubakira kuri uwo musingi ukomeye. Ruzarushaho guteza imbere ubufatanye mu by’ubucuruzi, ishoramari, ibikorwaremezo, ubwikorezi bw’ibintu, ingufu ndetse no kwishyira hamwe mu Karere.”

Umukuru w’Igihugu yanavuze ko azakomeza ubwo bufatanye kugira ngo ibihugu byombi bigere ku musaruro ugaragara ku baturage babyo no guteza imbere Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan, nawe yavuze ko u Rwanda n’Igihugu cye bikorana mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi, ingufu, ibikorwaremezo, ubwikorezi ndetse n’umutekano.

Izi ngingo ziri mu byaganiriweho mu biganiro byo mu muhezo byahuje abakuru b’Ibihugu byombi n’ibyitabiriwe n’abaminisitiri batandukanye.

Yagize ati: “Twaganiriye ku ngingo zitandukanye ariko icy’ingenzi muri byo ni ubucuruzi n’ishoramari bigamije kuzamura ubukungu bwacu. Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania bwageze kuri miliyari 644 z’amashilingi ya Tanzania mu mwaka ushize.”

Kuva mu 1997 kugera muri Werurwe 2026, Tanzania yanditse imishinga 42 yavuye mu Rwanda, ifite agaciro ka miliyoni 325,5$ yatanze akazi ku Banye-Tanzania 2225.

Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan, yavuze ko “Ni umusanzu ukomeye ku bukungu bwacu. Iyo mibare iratanga icyizere ndetse twemeranyije gukomeza gukorana mu kuzamura ishoramari n’ubucuruzi.”

Perezida Dr Samia Suluhu Hassan yavuze ko u Rwanda na Tanzania byemeranyije gukomeza guteza imbere ibikorwaremezo bifasha mu bwikorezi bw’ibicuruzwa.

Ati: “Imibare yerekana ko nibura imizigo ingana na 70% igana mu Rwanda inyura ku byambu bya Tanzania. Nibura buri mwaka, imizigo ipima toni miliyoni 1,6 yoherezwa mu Rwanda. Ni inshingano zacu kuko mu Karere twagiriwe umugisha wo kugira ibyambu.”

Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko kuba bafite ibyambu binyuzwaho 70% y’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza hanze ari umugisha.

Related posts

Ngoma: Umunsi mukuru w’abagore waranzwe n’ibyishimo byaherekejwe no kugabirwa inka.

Muntu Clarisse

Ubutegetsi bwa DRC bwahaye Abanyamerika urutonde rw’amabuye y’agaciro bazacukura

NDAYISHIMIYE Libos

DR Congo yamaganye iraswa rya Sukhoi-25 ivuga ko itazihanganira ubushotoranyi bw’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777