Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, rwafunze abantu bane bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite no kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.
RIB yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2026, aho yavuze ko abafunzwe barimo Niyomungeri Richard, wahoze ari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, Kwisinga Jean Norbert, ushinzwe imiturire mu Karere ka Rulindo, Ishimwe Frank, ushinzwe imitangire y’ibyangombwa byo kubaka mu Karere ka Ngoma na Ntirenganya Epimaque, wakoraga nk’umuyobozi wa One Stop Center y’ubutaka mu Karere ka Gakenke.
Mu itangazo RIB yakomeje iti “Bagiye batanga ibyangombwa byo kubaka ku bantu batandukanye batubahirije igishushanyo mbonera cyemejwe.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwakomeje ruvuga ko mu gihe hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, iperereza rikomeje kuri ibi byaha aho byaba bikorerwa hose mu gihugu.
RIB yongeye kuburira abatanga ibyangombwa byo kubaka bitubahirije ibisabwa n’amategeko bagamije inyungu z’abantu bwite kubihagarika kuko bibangamiye imigendekere myiza y’imyubakire mu gihugu kandi bikaba bihanwa n’amategeko.
Itegeko rigaragaza ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba
akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 10 Frw.
Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

