Umutwe w’Abadepite wateguye ingendo rusange z’Abadepite mu turere twose tugize Igihugu zigamije kubona amakuru yo kugenzura ibikorwa birebana no kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byatoranyijwe n’ibihingwa ngengabukungu bya kawa n’icyayi.
Izi ngendo ziteganyijwe kuva ku wa Kane tariki 28 Gicurasi kugeza kuwa Kane tariki 04 Kamena 2026 muri imwe mu mirenge igize Uturere two mu ntara, no kuwa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 06 – 07 Kamena 2026 mu mirenge yose igize Umujyi wa Kigali.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yagize ati: “Dukomeje gushyira imbere inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinomа nо kwegera abaturage. Izi ngendo zizadufasha kubona amakuru aturutse ku baturage no ku bafatanyabikorwa kugira ngo harebwe uko gahunda zo kongera umusaruro w’ubuhinzi zarushaho gutanga umusaruro no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Muri izi ngendo, Abadepite bazasura ibikorwa by’ubuhinzi, bagirane ibiganiro n’inzego z’ibanze, amakoperative y’abahinzi, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abaturage. Hazibandwa ku bibazo n’imbogamizi zikigaragara mu ubuhinzi zirimo ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ku kigero gito, ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, ibura ry’ibikorwaremezo by’ubuhinzi n’ihuzwa ry’abahinzi n’amasoko. Abadepite bazanifatanya n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2026.
Muri izi ngendo, Abadepite bazakira banashakira ibisubizo ibibazo by’abaturage ari nako basuzuma uko ibibazo bagejejejweho mu ngendo ziheruka byakemuwe.

