Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Iyobokamana Ubutabera Ubuzima

Musanze: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanyiriza umwana mu misarane ya Paruwasi Katedarali.

Inzego z’umutekano mu karere ka Musanze zataye muri yombi umugabo w’imyaka 36 y’amavuko utuye mu kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza, akekwaho gusambanyiriza mu bwiherero bwa Katedarali (Cathedral) Gatolika ya Ruhengeri umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko.

Uyu mugabo gito yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024 nyuma yuko abari bagiye mu misa ya mbere kuri Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri (ku Kiliziya) bumvaga uyu mwana w’umukobwa asakuza bakaza kumutabara bagasanga uyu mugabo gito ari kumuhohotera ndetse avirirana amaraso.

Amakuru avuga ko ubwo uyu mwana w’umukobwa wari wagiye mu misa yashatse kujya kwikiranura n’umubiri agenda bisanzwe ngo ageze ku bwiherero buri mu ruhande ruri imbere y’umunara wa Kiliziya ahasanga uyu mugabo gito avugira kuri telefoni igendanwa. Ngo yagiye kwiherera nk’ibisanzwe nyamugabo amwoma inyuma ari naho yahise amufatira ku ngufu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemereye itangazamakuru iby’aya makuru avuga ko uyu mugabo gito ukekwaho iki cyaha yafashwe ndetse ko yamaze no guhyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB).

Yagize ati: “Yego uyu musore akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15 y’amavuko. Ukekwa afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB”.

Hari andi makuru twamenye ko ukekwaho gukora aya mahano yari yaje mu misa ya mbere ndetse ngo ari kumwe n’umugore we wanababajwe n’ibyo uyu mugabo we yakoze, ngo mu gahinda kenshi akaba yamubajije icyo yamuburanye kugirango ajye kwangiza uyu mwana w’umukobwa. Uyu mwana nawe ngo yari yaje mu misa ari kumwe na nyina nawe wababajwe cyane n’ibyabaye ku mwana we.

Ingingo ya 136 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda, ivuga ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana akabihamywa n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari uburwayi cyangwa ikindi kibazo kiganisha ku bumuga uyu mwana yaba yagize kuko yahise ajyanwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugirango akurikiranwe ndetse anitabweho mu maguru mashya hirindwa ingaruka zaterwa n’ihohoterwa ryamukorewe.

Umugabo gito wari waje mu misa ya mbere kuri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri afata ku ngufu umwana w’umukobwa nawe wari waje mu misa ya mbere.

Related posts

Abasirikare babiri bakuru ba M23 bishwe n’indege za FARDC.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Amashyuza yakururaga benshi yaburiwe irengero kubera imitingito imaze iminsi.

NDAGIJIMANA Flavien

Tanzania: Perezida Suluhu yagize icyo atangaza ku gitero cyagabwe ku biro bya Polisi

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment