Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo kiri gukwirakwira ku muvuduko uteye impungenge, aho kugeza ubu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryo ryatangaje ko abantu 1077 bamaze gukekwaho kwandura mu gihe 238 bakekwa ko cyamaze kubahitana.
Iki cyorezo gikomeje kwibasira cyane cyane intara ya Ituri, yabaye ihuriro rikomeye ry’ikwirakwira ryacyo. Mu bantu 121 bamaze kwemezwa ko banduye Ebola muri RDC yose, 110 bakomoka muri iyo ntara, cyane cyane mu bice bya Mongbwalu, Rwampara ndetse no mu Mujyi wa Bunia.
Abakekwaho Ebola ni abantu bagaragaza ibimenyetso bikomeye birimo umuriro mwinshi, kuva amaraso mu myenge y’umubiri, kuruka no gucibwamo, ariko batarabona ibisubizo bya laboratwari. Aba bose bashyirwa mu kato kandi bagahabwa ubuvuzi bwihariye mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Mu rwego rwo gukurikirana uko icyorezo gihagaze, abaganga bamaze gufata ibipimo 662 byoherezwa muri laboratwari y’Igihugu ya INRB. Mu bipimo 403 bimaze gusuzumwa, 121 ni byo byagaragayemo Ebola.
Iki cyorezo cyatangiye no guteza impungenge mu bihugu bituranye na RDC. Uganda yatangaje ko kugeza ku wa 27 Gicurasi abantu barindwi bamaze kwemezwa ko banduye Ebola, harimo Umunye-Congo wapfiriye i Kampala aho yari ari kuvurirwa.
Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo imipaka ihuza icyo gihugu na RDC guhera ku wa 27 Gicurasi. Abaturuka muri RDC bemerewe gutaha bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 21 mbere yo gusubira mu buzima busanzwe.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’uyu muryango muri RDC, Heather Kerr, yavuze ko Ebola itakiri ikibazo cyibasiye gusa ibyaro byo muri Ituri, ahubwo ko yatangiye no kugera mu mijyi no mu bice bituwe cyane, ibintu bishobora gutuma ikwirakwira ryayo rirushaho kwihuta.
Mu gihe ibikorwa byo kurwanya Ebola bikomeje guhura n’imbogamizi zikomeye, Umuyobozi Mukuru wa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ikibazo gikomeye kiri kubangamira ibikorwa byo gufasha abarwayi ari intambara n’umutekano muke bikomeje kugaragara mu bice byibasiwe n’iki cyorezo.
Tariki ya 15 Gicurasi 2026 ni bwo Leta ya RDC yatangaje ku mugaragaro ko Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yagaragaye muri Ituri, nyuma y’uko umuntu wa mbere yari amaze hafi ukwezi yishwe n’iki cyorezo mbere y’uko cyemezwa.


