Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yegukanye UEFA Champions League ya 2025/2026, itsinze Arsenal FC yo mu Bwongereza kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Ikipe ya PSG yegukanye iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi. Arsenal yatwaye Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza cy’uyu mwaka, yashakaga iki gikombe kugirango umutoza wayo yerekane ubukaka n’ubushongore.
Nyuma y’iminota 120, Arsenal yabaye iya mbere guhusha penaliti ya Eze bidatinze Raya akuramo iya Nuno Mendes. Beraldo yinjije iya 4 ya PSG maze Gabriel Magalhaes ahusha iya Arsenal
Ni iki cyatumye Arsenal itongera amasezerano yo kwamamaza VISITRWANDA?
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), umwaka ushize rwatangaje ko ku bwumvikane, amasezerano rwari rufitanye na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda, azarangira muri Kamena 2026, bivuze ko nyuma y’ukwezi gutaha atazongerwa.
Icyo gihe RDB yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe muri gahunda yayo yo kwagura ibyo ikora ahanini mu bufatanye bwayo bushingiye kuri siporo, ireba cyane andi masoko mpuzamahanga n’amahirwe y’ishoramari.
Itangazo ryashyizwe hanze na RDB rivuga ko Arsenal na RDB byarenze intego byari byihaye ubwo imikoranire yatangiraga, arizo zo guteza imbere ubukerarugendo, guharanira ko abakunzi b’umupira w’amaguru bamenya u Rwanda bakanarusura no gushyira umusingi ufatika ugamije iterambere ry’ubukerarugendo.
Ubu bufatanye RDB yasobanuye ko bwagaragaje ubwiza karemano bw’u Rwanda ndetse bugira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo. Isobanura ko ba mukerarugendo basura u Rwanda biyongereyeho miliyoni 1,3 mu 2024 ndetse umubare w’amafaranga ava mu bukerarugendo ukazamukaho 47% ugereranyije n’uko byari bihagaze mbere y’uko imikoranire itangira.
Bimwe mu bihe bitazibagirana RDB isobanura ko byabayeho muri ubu bufatanye harimo kugaragaza umuco w’u Rwanda kuri Emirates Stadium, hamwe no kuba abakinnyi n’abahoze aribo ba Arsenal baragiye basura u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Abo barimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina. Mu ngendo zabo mu Rwanda, basuraga ibice bitandukanye by’igihugu nka Pariki n’ibindi ndetse bakagira n’umwanya wo guha impanuro Abanyarwanda bakiri bato bakunda umupira w’amaguru.
Uruhare rwa Arsenal mu kumenyekanisha u Rwanda kuva mu 2018
Arsenal ni imwe mu makipe 10 akunzwe ku Isi, ibyo bikagaragarira mu mubare w’abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga, umutungo ifite, agaciro kayo n’umubare w’imyambaro y’abakinnyi igurisha buri mwaka.
Mu mikoranire yaranze u Rwanda na Arsenal muri iyi myaka yose ishize, harimo ko uretse kwambara VISIT RWANDA ku myambaro yayo no kuyishyira ku byapa byamamaza muri Emirates Stadium, iyi kipe yo mu Bwongereza yakunze kumenyekanisha ibyiza bitatse u Rwanda na bimwe mu bigize umuco nyarwanda yifashishije abakinnyi bayo, ikabinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo ikurikirwaho n’abagera kuri miliyoni 100.
Kuva mu 2018, hari abanyabigwi n’abakinnyi benshi bakomeye b’amakipe ya Arsenal mu bagabo n’abagore bagiye baza mu Rwanda.
Muri ubu bufatanye kandi, abatoza bo muri Arsenal barimo Simon McManus na Kerry Green, bahuguye ab’abanyarwanda mu kubafasha kubatoza umupira mwiza ugezweho nk’uwo iyi kipe ikina.
Buri mwaka iyi kipe kandi yifatanyaga n’abanyarwanda mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi mu Kinigi mu karere ka Musanze.



