Amizero
Amakuru mashya Uburezi Ubuzima

Umwarimu wigishaga kuri GS Sainte Marie Kibuye yarohamye mu Kivu arapfa

Nahimana Ernest w’imyaka 30 y’amavuko, wigishaga ikoranabuhanga (ICT) muri GS Sainte Marie Kibuye, Ishuri ry’abihayimana gatolika (ababikira) riherereye mu murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026, ahita apfa. 

Ngendahimana Félicien wamurohoye, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko yari ari mu kazi ke ko guha abaza kuri pulaje ibyo bakeneye byo kurya no kunywa, uwo mwarimu wari usanzwe ahaza koga, azana n’undi musore, yambara umwambaro wabugenewe ajya koga mugenzi we, we ntiyoga.

Yagize ati: “Yari asanzwe aza akoga akagera kure anambaye umwambaro wabugenewe, akagaruka nta kibazo, koga yari abizi neza rwose n’uwo mwambaro yari awambaye neza. Yaje n’ubundi arawambara ajya koga nk’uko bisanzwe, yogana n’abandi, hashize akanya abo boganaga bavamo asigarana n’undi wogeraga hafi ye.”

Yongeyeho ati: “Nanjye nabonye umutwe wibira kandi yambaye uwo mwambaro n’abari ku nkombe bavuga ngo ‘uriya muntu ari kwibira.’ Nahise noga mugezeho murohoye nsanga yashizemo umwuka. Jye n’abari aho twaketse ko ari nk’indwara yagendanaga yamwishe kuko uburyo yapfuyemo ubusanzwe ntibwumvikana. Tukimurohora twamushyize ku nkombe, maze Polisi, RIB n’abayobozi baraza baramureba, umurambo ujyanwa mu bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma, kugirango hemezwe nyir’izina icyo yazize.”

Umuyobozi wa GS Sainte Marie Kibuye, Soeur Musabyimana Scholastique, yavuze ko bakibimenya bahise batabara, umurambo bawujyana mu bitaro bya Kibuye. Ati: “Yarohamye mu ma saa kumi z’umugoroba. Urupfu rwe rwatubereye amayobera kuko yari asanzwe azi koga n’umwambaro wabugenewe twawumusanganye. Yigishaga ikoranabuhanga kuva mu wa mbere kugera mu wa 6, yari amaze amezi 3 gusa ahageze. Tugize icyuho gikomeye cyane kuko yari umwarimu ushoboye kandi wenyine ubifitiye impamyabumenyi.”

Yakomeje agira ati: “Turamara impungenge abana n’ababyeyi babo ko igihe tugitegereje ko ababishinzwe baduha undi turirwanaho nk’intore ntihagire icyuho kigaragara mu masomo ku buryo abana basubira inyuma, kuko ni we wenyine wigishaga iryo somo, gusa turareba mu bandi barimu abagerageza barigabane babe baryigisha.”

Yavuze ko uyu mwarimu ari uwo mu karere ka Rubavu, yari ingaragu ariko akaba asize uruhinja rukiri ruto, rubana na nyina na we w’umwarimukazi. Yihanganishije umuryango we n’abarezi bagenzi be, avuga ko bari bufashe umuryango mu ishyingurwa no kuwufata mu mugongo nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Songa Nsengiyumva Rwandekwe, na we yihanganishije umuryango wagize ibi byago, kimwe n’ishuri yigishagamo, avugako “Dutegereje ibisubizo bitangwa n’abaganga bamusuzumye, ni byo biza kutubwira niba hari ikindi kibazo yari afite.”

Ni kenshi aya mazi y’ikiyaga cya Kivu yisasira abantu, inzego z’umutekano zikaba zikunze kumvikana zisaba abantu kwitwararika mu gihe bagiye koga mu Kivu ndetse bakambara imyenda yabugenewe (life jacket) kuko bigabanya ibyago byo kwibira mu mazi mu gihe waba uhuye n’ibyago by’impanuka.

Related posts

Polisi yarashe mu cyico wa musore uherutse kwicira umukobwa i Masaka

N. FLAVIEN

Iran yemeye gufungura umuhora wa Hormuz mu minsi y’agahenge

N. FLAVIEN

M23 yarahiriye guhagarika Jenoside iri gukorerwa abatutsi mu Burasirazuba bwa DR Congo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777