Banki ya CADECO yafunguwe na AFC/M23 nyuma y’uko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari imaze gufunga amabanki yo mu bice uriya mutwe ugenzura, yatangiye gutanga Serivisi z’imari ku batuye mu mujyi wa Goma.
Mu mwaka ushize ni bwo AFC/M23 yafunguye kiriya kigo cy’imari, nyuma y’uko Leta ya Kinshasa yari imaze gufata icyemezo cyo gufunga Banki mu mijyi ya Goma na Bukavu.
Ku wa 11 Gicurasi ni bwo CADECO yafunguye ‘guichets’ ebyiri mu mujyi wa Goma, mu muhango wayobowe na Visi-Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ubukungu n’imari, Shadrack Amani.
Uyu muyobozi yagaragaje ko byari ngombwa ko ziriya ‘Guichets’ zifungurwa, asaba abaturage kugirira icyizere CADECO bayifunguramo za konti.
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi w’iyi banki, Kabasha Amani, yasabye abatuye i Goma gutangira kwizigama muri iriya Banki no kuyisabamo inguzanyo.
Ati: “Abaturage bashobora kutugirira icyizere, kuko iyi ni Banki y’abaturage, rero turabasaba kuza kwizigama. Iyi ni Banki y’abaturage, yemwe n’ufite amadorali 10 cyangwa 20 yaza kwizigama. Turasaba abaturage bakora ubucuruzi buciriritse, abamama bacuruza inyanya n’ibindi bintu byoroheje kuza gufungura konti zabo,”
“Kubera ko nk’uko twabivuze, Banki igamije kwizigama ariko na none no gufata inguzanyo. Banki yatangiye gutanga inguzanyo, abamama bakora ibintu byoroheje baze ku bwinshi bafate amafaranga yabo imbere hariya, babyaze umusaruro serivisi za CADECO nko gufata inguzanyo nto.”
Umuyobozi Mukuru w’iriya Banki, Javan Dusabe Sangano, yavuze ko mu zindi serivisi iriya Banki izajya itanga harimo kwakira imisoro n’amahoro, kohererezanya amafaranga ndetse no kuvunja amafaranga y’amanyamahanga.
Uyu muyobozi yavuze ko umuntu ufite ingwate nk’inzu cyangwa ikibanza yemerewe kugana iriya Banki ikamuha inguza, mu gihe abadafite ingwate bo basabwa kujya bishyira hamwe bagakora itsinda kugira ngo babone inguzanyo.
Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba amashami mashya y’iriya Banki azafungurwa muri Centre za Rutshuru, Masisi na Minova.

