Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Iyobokamana

Israel Mbonyi yataramiye abanya-Musanze agaragaza ishusho y’ibitaramo byo mu ntara

Umuhanzi nyarwanda ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyicyambu (Mbonyi) yasusurukije abakunzi be mu mujyi wa Musanze agaragaza ishusho y’ibitaramo ateganya gukorera hirya no hino mu ntara zigize Igihugu cy’u Rwanda.

Israel Mbonyi yatangiye urugendo rwo kwegera abakunzi be mu ntara, mu gitaramo cyabereye mu Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri riherereye mu karere ka Musanze, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026, mu rwego rwo kwakira abanyeshuri bashya, kikaba cyitabiriwe n’abanyeshuri benshi ndetse n’abaturage bakunda Israel Mbonyi.

Ni igitaramo cyabaye nk’umusogongero w’uruhererekane rw’ibitaramo bikomeye uyu muhanzi muri gospel ateganya gukorera mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, mu rwego rwo kurushaho kwegera abakunzi b’umuziki we batabona uko bagera i Kigali aho akunze gukorera ibitaramo bye.

Mbere y’uko Israel Mbonyi ajya ku rubyiniro, abanyeshuri biga muri INES Ruhengeri bagaragaje impano zitandukanye binyuze mu ndirimbo z’amakorari y’amadini n’amatorero atandukanye abarizwa muri iri shuri rikuru. Ibi byatanze umwanya mwiza wo gutegura umwuka w’iyobokamana mbere y’igitaramo nyamukuru.

Ubwo Israel Mbonyi yageraga ku rubyiniro, yakiriwe n’imbaga y’abasaga ibihumbi bine bari buzuye aho igitaramo cyabereye, bamugaragariza ibyishimo byinshi. Yari kumwe n’abacuranzi ndetse n’abaririmbyi be basanzwe bamufasha mu bitaramo no mu bikorwa bye bya muzika (band).

Uyu muhanzi, umaze imyaka irenga 11 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo n’iyatumye ahabwa akabyiniriro ka “Icyambu”, ikundwa cyane mu bakunzi b’iyi njyana.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iki gitaramo bagaragaje ko bishimiye uburyo bakiriwe mu buzima bwa Kaminuza binyuze mu myidagaduro ifite ubutumwa bwiza.

Erssie Teta wiga ibijyanye n’ikoranabuhanga muri INES Ruhengeri yagize ati: “Twishimiye cyane Israel Mbonyi wadutaramiye uyu munsi. Guhabwa ikaze muri ubu buryo bituma umunyeshuri mushya atangira kaminuza yishimye, akiga afite umutuzo no kumva ko hari n’igihe cyo kuruhuka no gusenga.”

Undi munyeshuri na we yavuze ko iki gitaramo kitari imyidagaduro gusa, ahubwo cyabaye umwanya w’ihumure no kwegera Imana, aho buri wese yifatanyije n’abandi mu ndirimbo ziramya.

Iki gitaramo cyasize benshi bavuga ko cyari kirenze kuba igitaramo gisanzwe, kuko cyaranzwe n’akanyamuneza, ubumwe n’umwuka wo kuramya Imana wagaragaraga mu banyeshuri n’abandi bose bari bitabiriye.

Mu gihe Mbonyi akomeje gutegura ibitaramo bye byo mu ntara, igitaramo cya INES Ruhengeri cyatanze ishusho y’uko ashaka kwegera abakunzi be aho bari hose, abaha umuziki ufite ubutumwa bwubaka no kubanezeza.

Ni igitaramo cyashimangiye ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kugira uruhare rukomeye mu buzima bw’urubyiruko, by’umwihariko abiga muri Kaminuza, aho uba isoko y’ihumure n’icyizere mu rugendo rwabo rwa buri munsi. (Inyarwanda)

Related posts

General muri FARDC wagaragaye i Kibumba aganira na M23 yirukanwe azira amakosa akomeye.

N. FLAVIEN

Perezida Macron w’u Bufaransa yageze i Kinshasa mu ruzinduko rutavugwaho rumwe.

N. FLAVIEN

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda basinye amasezerano y’ubufatanye mu kirere.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777