Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Chorale Goshen ya ADEPR Muhoza yasohoye indirimbo ihumuriza abantu [VIDEO]

Chorale Goshen ibarizwa mu itorero rya ADEPR, Ururembo rw’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze, ku mudugudu wa Muhoza yasohoye indirimbo ikubiyemo amagambo ahumuriza imitima y’abantu.

Indirimbo bise Ntidufite gutinya ni yo ndirimbo Chorale Goshen yo kuri ADEPR Muhoza yashyize hanze kuri uyu wa gatanu tariki 18 Nzeri 2020 mu masaha y’umugoroba. Ni indirimbo yashyizwe hanze hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko byasabye gukoresha umuyoboro wa YouTube kugirango n’abari hirya no hino yaba mu Rwanda no mu mahanga babashe kureba no kumva ubutumwa bwiza buri muri iyi ndirimbo.

NISHIMWE Ange/Umutoza wungirije/Goshen Family Choir/Archive

NISHIMWE Ange ni umutoza wungirije wa Chorale Goshen. Mu kiganiro yagiranye na Amizero.rw yavuzeko muri ibi bihe bya Covid-19 bashyize imbere ikoranabuhanga bagamije gufasha abari mu rugo bataragira amahirwe yo kujya mu nsengero n’abandi bari mu mahanga ya kure. Yagize ati : « Murabizi ko iki cyorezo kitaraza twari dufite ibikorwa byinshi biduhuza n’abantu birimo ama konseri(concert), ibiterane, amateraniro ya yandi ashyushye ku buryo wasangaga abantu basaga 100 bahagaze hariya baririmba maze nawe ahou ri ukuzura umwuka wera. Covid-19 yahise itera idateguje biba ngombwa ko duhindura umuvuno tuyoboka iy’ikoranabuhanga ». Yavuzeko nyuma y’indirimbo nyinshi abantu bakunze, kuri ubu Goshen Choir iri gukora indirimbo zikomatanyije amajwi n’amashusho mu buryo bw’ako kanya buzwi mu ndimi z’amahanga nka Live recording. Kuri ubu igezweho ni iyo bise Ntidufite gutinya kuko ngo nubwo hari iki cyorezo, abayo Yabamenye kera. Nishimwe Ange yavuze ko bahimba iyi ndirimbo, bashakaga gutanga ubutumwa ku bantu babasaba kudacibwa intege n’ibyo babona [Covid-19 ihangayikishije isi] ahubwo  bagahanga amaso Uwiteka kuko ngo mu kwizera byose bishoboka.

Chorale Goshen ADEPR Muhoza yatangiye kuririmba mu 1995 iririmba nk’abana b’ishuri ryo ku cyumweru (Sunday school), bitwa izina Goshen mu mwaka w’1998. Goshen bisobanura ‘UMUSOZI W’UBUHUNGIRO’. Mbere ya Covid-19 bakoze igitaramo gikomeye muri Dove Hotel mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kumurika umuzingo wa kabiri w’amashusho y’indirimbo zabo. Ni Chorale ifite abaririmbyi basaga 110.

Bakoresha imbugankoranyambaga zitandukanye:

FBGOSHEN FAMILY CHOIR

IG: GOSHEN FAMILY CHOIR

YOUTUBE: GOSHEN FAMILY CHOIR

VIDEO LIVE RECORDING/NTIDUFITE GUTINYA by GOSHEN:

https://www.youtube.com/watch?v=-yu5ykWK4b8

Related posts

EURO 2020: Mu mibare, dore ibyo wamenya ku makipe agiye guhurira ku mukino wa nyuma

NDAGIJIMANA Flavien

Gicumbi: Yamusanze asambanya umugore we amukubita umuhini aramwica.

NDAGIJIMANA Flavien

Ikibazo cy’umutekano wa DR Congo cyahagurukije Israel ifatwa nk’igihangage mu bya gisirikare.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment