Umugore wo mu karere ka Rulindo yapfuye nyuma yo kunywa umuti wa roketi wica udukoko bikekwa ko yabitewe n’agahinda gakabije nyuma yo kumenya amakuru yavugaga ko umugabo bakundanaga yaba yaranagiranye umubano wihariye n’umukobwa we.
Ibi byabereye mu murenge wa Kisaro, Akagali ka Murama, aho abaturage bavuga ko uyu mugore yafashwe amaze kunywa uwo muti, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima kugira ngo yitabweho. nyuma yoherejwe kuvurirwa i Kigali ariko birangira yitabye Imana ageze mu nzira.
Abaturanyi batangarije TV1 dukesha iyi nkuru ko nubwo nta makimbirane yari azwi hagati ye n’umugabo babanaga, yari amaze iminsi afite agahinda gakomeye bitewe n’amakuru yavugaga ko umugabo bari bafitanye umubano yaba yaranageze ku mukobwa we.
Umwe mu baturage yavuze ko nyakwigendera yari afitanye ibibazo n’umukobwa we, bikekwa ko byaturukaga kuri ayo makuru yari amaze gukwirakwira muri ako gace.
Yagize ati: “Hari amakimbirane yari hagati yabo ashobora kuba yaraturutse kuri ibyo bibazo. Birashoboka ko ari byo byamurembeje kugeza afashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.”
Undi muturage yavuze ko umugabo bivugwa ko yari afitanye umubano na nyakwigendera nawe yaba yaraje kugirana umubano n’umukobwa we, ibintu abaturage bakeka ko byaba byaramubabaje cyane.
Ati: “Kumva umuntu mwakundanaga yaragiye no ku mwana wawe ntabwo byoroha kubyakira. Bishobora gutuma umuntu agira ihungabana rikomeye cyangwa agafata icyemezo gikomeye nk’icyo.”
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Télesphore Uwamahoro, yavuze ko kugeza ubu ubuyobozi butaramenya icyateye uyu mugore kwiyahura, kuko nta makimbirane yari azwi mu rugo rwe.
Yagize ati: “Nta kibazo cyari kizwi hagati y’uyu mugore n’umugabo babanaga. Icyateye uru rupfu kiracyari gukorwaho iperereza.”
Abaturage bo muri aka gace basabye abantu kujya baganiriza abafite ibibazo byo mu mutwe cyangwa ibibazo bikomeye by’amarangamutima, bakirinda kwihererana agahinda gashobora kubageza ku gufata ibyemezo bibi.

