Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Amatsinda y’amakipe azakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri yamenyekanye

Mu gihe habura icyumweru kimwe ngo shampiyona y’icyiciro cya 2 umwaka wa 2020/2021 isubukurwe, amakipe 20 yiyandikishije guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere yashyizwe mu matsinda 4

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Nzeli 2021 habaye Tombora y’uko amakipe azakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira kuwa 18 Nzeli 2021, isiga amakipe 20 ahatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu matsinda 4.

Ikipe ya Intare FC itemerewe kuzamuka mu cyiciro cya mbere yashyizwe mu itsinda rya mbere hamwe na Interforce FC, Gasabo United, Amagaju FC ndetse na Heroes.

Itsinda rya Kabiri ririmo Gicumbi FC iherutse kumanuka mu cyiciro cya kabiri bigateza impaka nyinshi hamwe na La jeunesse, Nyanza FC, Pepiniere FC, Rugende FC.

Gorilla FC niyo iheruka kwegukana igikombe cy’umwaka ushize

Itsinda rya Gatatu rigizwe n’amakipe ya Vision FC, Esperance FC, United Stars,UR FC ndetse na Vision Jeunesse Nouvelle FC.

Itsinda rya Kane ririmo amakipe ya Etoile de l’Est yaguye mu matsa umwaka ushize cyo kimwe na Rwamagana FC, The winners ndetse na Impesa FC.

Related posts

Rubavu: Umuhanzi Nana Olivier yageneye abakunzi be impano y’umwaka ikubiye mu ndirimbo [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Nyamasheke: Wa mwarimu byari byaketswe ko yiyahuye bamusanze ku nshuti ye.

NDAGIJIMANA Flavien

Ruhango: Abantu 10 muri 239 bafatiwe kuri Kanyarira basanzwemo Covid-19.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment