Amizero
Image default
Ahabanza Amakuru Ubukerarugendo

Kwita izina abana b’ingagi bigiye gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Kuri uyu wa kane tariki 24 Nzeri 2020 ni bwo hateganijwe umuhango wo kwita izina abana b’ingagi, umuhango wari umenyerewe guhuruza amahanga ariko kuri iyi nshuro hakazifashishwa ikoranabuhanga bitewe n’ingamba zo kurwanya Coronavirus.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruherutse gutangaza ko umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi kuri iyi nshuro uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, bitandukanye n’izindi nshuro zabanjirije iyi kuko ho abantu bakubitaga bakuzura mu Kinigi ndetse hakabanza ibitaramo byinjiza abantu muri uyu munsi nyir’izina.

Uyu muhango wari usanzwe uhuriza abantu benshi mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda ahaherereye izo ngagi zo mu Birunga, ugiye kuba ku nshuro ya 16 ukaba uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020 ku munsi Isi yose yahariye kuzirikana ingagi.

Kuri iyi nshuro abana 24 b’ingagi ni bo bazitwa amazina bakazayahabwa n’ababungabunga Pariki n’ibinyabuzima biyibamo barimo abaveterineri, abarinda Pariki, abayobora ba mukerarugendo, abashyitsi bihariye, n’abandi.

Umwaka ushize wa 2019, abana b’Ingagi 25 nibo biswe amazina, umuhango wanitabiriwe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame washimiye abanya Musanze ukuntu bakomeza kubungabunga Pariki y’igihugu y’Ibirunga icumbikiye ingagi zahogoje amahanga.

Byari ibirori bibereye ijisho/Photo Urugwiro.

Abise amazina bafashe ifoto hamwe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika/Photo Urugwiro.

Related posts

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Goshen yongeye kuzamura imvamutima za benshi mu ndirimbo “Isi nta cyizere” [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Nyabihu: Urujijo ku makimbirane akomeje kuvugwa hagati ya Gitifu w’Akarere na Meya.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment