Kabuga Félicien wakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfiriye mu bitaro by’i La Haye mu Buholandi, igihugu yari afungiwemo by’agateganyo mu gihe yari ategereje ikindi gihugu kimwakira.
Aya makuru yemejwe n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) uyu munsi. Ni na rwo rwari rumufunze kuva ubwo yari akurikiranyweho uruhare muri Jenoside.
Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, yategetse ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru y’ukuri ku cyateye urupfu rwa Kabuga, ashyiraho umucamanza Alphons Orie kugira ngo ariyobore.
Kabuga ni umwe muri ba ruharwa bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yamaze imyaka 26 yihisha ubutabera, aho yakingirwaga ikibaba n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Kabuga wahoze ari umushoramari ukomeye mu Rwanda yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside.
Uyu mugabo kandi kandi yakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, ubuhotozi no kurimbura abantu, byose byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tariki ya 26 Ukwakira 2020, Kabuga yoherejwe muri kasho ya IRMC i La Haye, kuko uru rwego ari rwo rwari rufite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha yakurikiranyweho.
Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 29 Nzeri 2022, muri Nzeri 2023 urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rufata umwanzuro wo guhagarika kumuburanisha, rwemeza ko adafite ubushobozi bwo kuburana kubera uburwayi.
Nubwo urubanza rwa Kabuga rwahagaze, abacamanza ba IRMCT banzuye ko aguma muri kasho ya Loni i La Haye mu gihe yari ategereje ko hari igihugu cyakwemera kumwakira.
U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kumwakira ariko abanyamategeko be n’abo mu muryango we barabyanze, batanga impamvu zirimo ko uburwayi bwe butamwemerera gukora urugendo rurerure rw’indege.
Kabuga yifuzaga gutura muri kimwe mu bihugu bibiri by’i Burayi birimo u Bufaransa ariko byaramwanze. U Buholandi na bwo bwagaragaje ko budashaka ko afungurwa ko abugumemo.
Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwagaragarije uru rwego ko Kabuga nta mahirwe afite yo kwakirwa n’ibihugu yifuza kubamo kubera ko ibyaha bya jenoside yakurikiranyweho bimukura ku rutonde w’abagomba kurindwa hashingiwe ku mahame yo kurengera impunzi n’amategeko y’i Burayi.
Ubu Bushinjacyaha kandi bwagaragaje ko kuba Kabuga yari amaze imyaka myinshi yihishe ubutabera, aba mu bihugu birimo “kimwe mu byo yifuza gufungurirwamo”, aho umuryango we wamufashije kukigumamo binyuze mu guhindura imyirondoro, na byo bimwambura amahirwe yo kwakirwa i Burayi.
Igisubizo bwatangaga ni kimwe; ko Kabuga yakoherezwa mu Rwanda, aho kugira ngo akomeze abe umutwaro kuri IRMCT, kuko igihugu cyagaragaje ko cyiteguye kubahiriza uburenganzira bwe. Apfuye ku myaka 93 y’amavuko.


3 comments
Iki gisaza cyakoreye Lusiferi n’imbaraga zacyo zose, n’ubutunzi bwacyo bwose, n’umwanya wacyo wose.
Nikimusange agihembe. Kiguye ku gasi cyo kababara!!
Iyi ntumbi ni mbi yo Kubabara n’umurambo wayo uteye ubwoba weeeeeee!!! Aragahona yo kababara !!!
Ubu abadayimoni bose, bamukikije n’imihoro yose yaguze yo kutumara ndetse na bya bihiri n’amashoka !!