Amizero
Amakuru Uburezi

Abanyeshuri bitegura ibizamini bya Leta bagiriwe inama.

Ntakwibeshya kwaba kurimo uvuzeko uyu mwaka w’amashuri wa 2020-2021 usa naho udasanzwe kuko ari ubwa mbere hafi mu myaka ibiri ishize hagiye gukorwa ibizamini bya Leta ku banyeshuri bari gusoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri. Kuri ibyo kandi hakaniyongeraho ko ari ubwa mbere hagiye gukorwa ibizamini byateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi mu mashuri (NESA).

Mu kiganiro umuyobozi w’iki kigo yagiranye n’ikinyamakuru The New Times yagiriye inama abanyeshuri bitegura ibizamini bya Leta, ndetse aboneraho no gusobanura inshingano z’amaharakubiri zahawe iki kigo.

Bwana Bernard Bahati, Umuyobozi wa NESA yavuze ko isuzuma ryakozwe mu bigo bitandukanye by’amashhuri ryerekanye ko hashyizwe imbaraga mu kurangiza integanyagisho uko bikwiye. Aho rero ni naho ahera asaba abanyeshuri gushyira umutima hamwe, bakitegura uko bikwiye kuko ibizabazwa n’ubundi bikubiye mu byo bize. Yibukije kandi abanyeshuri ko burya amanota meza ari imbuto yera ku giti cyitwa kwiga ushyizeho umwete, anabibutsa kwirinda icyorezo cya COVID 19, cyadindije ibintu byinshi harimo n’ibi bizamini bagiye gukora.

Dr. Bahati Bernard, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi mu mashuri

Bwana Bernard Bahati yavuze ko iki kigo cyatangiye gukora kuva tariki ya 1 Werurwe uyu mwaka. Mu nshingano cyahawe z’amaharakubiri; ku ruhande rumwe harimo izahozwe zifitwe na REB ndetse na WDA, arizo gutegura ibizamini bya Leta, kubitanga, kubikosora, kumenyekanisha amanota, gushyira abanyeshuri mu bigo ndetse no gutanga impamyabumenyi. Ku rundi ruhande kandi NESA yahawe inshingano z’ubugenzuzi hagamijwe kwimakaza ireme mu burezi.

Yagize ati: “Ubundi hari ubwo wasangaga REB cyangwa WDA bagize intege nke, bidatewe nuko badafite ubushobozi ahubwo biturutse ku kuba ibi bigo byari bifite inshingano nyinshi. Ntago washyira mu bikorwa ngo unikorere isuzumabumenyi. Ubu rero REB na TEVT Board bizajya bitegura integanyanyigisho banashyire mu bikorwa (kwigisha), hanyuma NESA yo ikore ubugenzuzi inatange ibizamini”.

Mu tundi dushya dushobora kuzanwa na NESA harimo gushyira amanota umunyeshhuri yagiye agira mu myaka yose ku mpamyabumenyi. Bwana Bahati Bernard yavuze ko bitumvikana uburyo umwana yiga imyaka itandatu nyuma agahabwa impamyabumenyi iriho amanota yakoreye mu byumweru bibiri gusa. Ibi ngo nubwo bikiri mu nyigo, ariko biri gushyirwamo imbaraga, habanza gukusanywa amakuru nkenerwa y’ibanze.

Ibizamini ngiro ku biga imyuga n’ubumenyingiro nibyo bizabimburira ibindi tariki 14 Kamena kugeza tariki 3 Nyakanga. Ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bizakorwa hagati ya tariki 12 na14 Nyakanga, iby’icyiciro rusange n’ibizamini byo kwandika ku biga imyuga bizakorwa hagati ya tariki 20 na 27 Nyakanga. Abasoza amashuri yisumbuye bazakora ibizamini hagati ya tariki 20 Nyakanga kugeza tariki 27, mu gihe ibizamini ngiro ku banyeshuri biga siyanse bizakomeza kugeza tariki 30 Nyakanga. Abanyeshuri bose bazakora ibizamini bya Leta ni 452,053.

Related posts

Hatangijwe igikorwa cyo gutoranya abazakina mu makipe y’abato ya Musanze FC (Amafoto)

Christian Hakorimana

CPCR yasabye Ubufaransa kutemera ko Col Théoneste Bagosora ashyingurwa muri icyo Gihugu.

NDAGIJIMANA Flavien

Tour du Rwanda: Ferron Valentin wa Total Direct Energie yegukanye agace ka 4 (Amafoto)

Christian Hakorimana

Leave a Comment