Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Politike Ubukungu

Kenya: Abakozi ba Leta bongerewe guhera kuri 12% ku mushahara

Perezida wa Repubulika ya Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yatangaje ko umushahara w’abakozi ba Leta bose mu gihugu uziyongeraho 12%, uw’abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi wiyongereho 15%.

Aya makuru yashimishije benshi yatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2026, ubwo Abanyakenya n’abatuye Isi muri rusange bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo, asobanura ko yafashe iki cyemezo kugira ngo bazashobore no guhangana n’ikibazo cy’ibiciro biri gukomeza kuzamuka.

Perezida Ruto yasobanuye ko umushahara w’abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi wazamuwe cyane kubera ko ari urufatiro rukomeye rw’ubukungu bw’Igihugu, rukemura ikibazo cy’inzara kandi rugaha abantu benshi akazi.

Yateguje Abanyakenya kandi ko Leta yafashe icyemezo cyo kuvugurura urwego rw’Igihugu rushinzwe ubwiteganyirize (RHA) kugira ngo ruzarusheho gusubiza ibibazo by’abakozi.

Ubusanzwe, abarimu bo muri Kenya bemererwaga kwivuriza mu bitaro 900 ku kiguzi gito, ariko ubu Perezida Ruto yatangaje ko bazajya bivuriza mu bitaro birenga 9000, bemererwe kwivuriza mu bitaro byose byo ku rwego rwa 6, bivuye kuri bimwe.

Ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatangiraga kuzamuka bitewe n’intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yakomye mu nkokora ingendo z’ubwato mu Muyoboro wa Hormuz, Abanyakenya baratakambye, basaba gufashwa koroherwa n’imibereho.

Mu byo basabye harimo kongezwa imishahara cyangwa se guhabwa andi mahirwe yatuma amafaranga binjiza adashirira muri serivisi bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Byitezwe ko urwego rushinzwe abakozi n’umurimo ruzatangaza amakuru arambuye ku cyemezo cyo kongera umushahara w’abakozi. Ni bwo hazamenyekana igihe kizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Umunsi mpuzamahanga w’umurimo waranzwe n’ibyishimo bidasanzwe muri Kenya.

Related posts

Intwaro ziremereye ziri kwifashishwa mu mirwano ikaze hagati ya M23, FDLR na FARDC.

N. FLAVIEN

Sudan: Abarenga miliyoni bamaze gukurwa mu byabo n’intambara.

N. FLAVIEN

U Rwanda rugiye kwakira abandi barimu baturutse muri Zimbabwe

NDAYISHIMIYE Libos

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777