Amizero
Amakuru Amakuru mashya Umutekano

Perezida Kagame yashimye Polisi y’u Rwanda nk’inkingi y’umutekano n’iterambere mu myaka 25 imaze ikorera Abanyarwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimye imikorere y’indashyikirwa ya Polisi y’u Rwanda, ayigaragaza nk’urwego rwabaye inkingi ikomeye mu kubungabunga umutekano, ituze n’iterambere rirambye by’u Rwanda mu myaka 25 ishize.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, mu birori byo kwizihiza imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, byahuriranye no guha ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) Abofisiye 436, barimo icyenda baturutse mu Seychelles.

Ibi birori byabaye umwanya wo kugaragaza intambwe ikomeye Polisi y’u Rwanda imaze gutera kuva yashingwa, aho yagiye yongera ubushobozi, umubare w’abapolisi, kunoza imikoranire n’abaturage ndetse inatanga umusanzu ukomeye mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa no kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Mu bikorwa byagarutsweho harimo uruhare rwa Polisi mu gufasha abaturage binyuze muri Isange One Stop Center no mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Perezida Kagame yashimiye abapolisi bose, ab’ubu n’ababanje, ku bw’umurava n’ubwitange bagaragaje mu kurinda Abanyarwanda no gutuma bakora ibikorwa byabo batekanye kandi bafite icyizere cy’ejo hazaza.

Ati: “Ndashimira Polisi y’Igihugu ku kazi gakomeye kandi k’indashyikirwa imaze imyaka 25 ikorera Igihugu cyacu. Ndashimira abapolisi bose, ab’uyu munsi n’ababanje, ku bw’umurava mwagaragaje watumye Abanyarwanda babaho batekanye kandi bakora imirimo yabo bafite icyubahiro n’agaciro bibakwiriye.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko ibyo Polisi yagezeho byaturutse ku bufatanye hagati yayo n’izindi nzego z’umutekano, abafatanyabikorwa ndetse cyane cyane Abanyarwanda ubwabo bagize uruhare rukomeye mu kubaka umutekano w’Igihugu.

Yagaragaje ko isi y’umutekano ikomeje guhinduka, aho ibyaha bigenda bikorwa mu buryo buhanitse, bwambukiranya imipaka kandi busaba ubunyamwuga n’ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo birwanywe neza.

Perezida Kagame yahaye umukoro Abofisiye bashya binjiye muri Polisi y’u Rwanda, abasaba kurangwa n’indangagaciro zirimo kwanga ruswa, kugira ubushishozi mu gufata ibyemezo no kuzuza inshingano zabo neza.

Yababwiye ko amahugurwa bahawe atabateguriye gusa kuba abakozi b’umutekano, ahubwo yanabubatsemo indangagaciro zo gukorera Igihugu n’abaturage mu buryo bw’umwuga kandi burangwa n’ubunyangamugayo.

Ati: “Tubatezeho kwanga ruswa, kugira ubushishozi mu byemezo mufata no kuzuza inshingano zanyu uko bikwiye.”

Perezida Kagame yashimiye kandi imiryango y’aba bapolisi ku nkunga n’ubufasha yabahaye mu gihe cyose bari bamaze mu mahugurwa, avuga ko byagize uruhare rukomeye mu byo bagezeho.

Mu rwego rwo gukomeza kubaka icyizere abaturage bafitiye Polisi, Perezida Kagame yasabye abapolisi bose gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga no kwicisha bugufi mu kazi bakorera igihugu.

Perezida Kagame yanibukije aba bapolisi bashya ko nubwo bashobora guhabwa ikiruhuko nyuma y’igihe kinini bamaze mu mahugurwa, inshingano zo gukorera Igihugu zatangiye ako kanya.

Muri abo bofisiye bahawe amapeti harimo 124 barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye ya ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu karere ka Musanze.

Related posts

MINIJUST: Dr Ugirashebuja Emmanuel yakoze ihererekanyabubasha n’uwo yasimbuye Johnston Busingye [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Urugendo rw’amateka rwa Perezida Macron mu Rwanda: Intangiriro yo gusaba imbabazi k’u Bufaransa?

N. FLAVIEN

Uruhurirane rw’ibyishimo muri Korali Bethlehem yizihiza imyaka 60 imaze ivuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777