Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kamena 2021 ahagana mu ma saa cyenda z’amanywa, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza ya Mucucu giherereye mu murenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza uzwi ku mazina ya Mbarushimana Théophile yagonze inzoka ya rutura, isaduka inda ivamo ihene yari imaze kwirenza
Ubwo uyu murezi yari kuri moto mu muhanda yatunguwe no kubona inzoka kabombo yo mu rwego rw’izo bita uruziramire yambukiranya umuhanda maze ayinyura hejuru.
Amakuru atangwa n’uyu mugabo avuga ko ubwo yagongaga iyi nzoka yatabawe n’abashumba bari hafi aho nabo bahugiye mu koga ariko ngo bumvise akaruru ke baramugoboka maze iyi nzoka yari igisamba barayikubita, barayihorahoza, bayikuramo akana k’ihene byagaragaraga ko ari bwo ikimara kukinovora.
Iyi nzoka yasaga nkaho iri korera yaganaga ku kiyaga kizwi ku izina ry’icya musenyeri aho inzoka zo muri aka gace ko mu Kagali ka Buhabwa zikunze kujya gushaka amazi. Akana k’ihene kavuye mu nda y’iyi nzoka kari kamaze gupfa ariko kakiri kose, bigaragara ko yari igakuye mu rwuri hafi aho, dore ko aka gace gatuwe n’aborozi benshi.
Mu kiganiro ku murongo wa telephone na www.amizero.rw, bwana Mbarushimana yavuze ko nubwo iyi nzoka igaragara nkaho ari kabombo ariko n’ubundi aka gace gasanzwe kabonekamo inzoka nini. Gusa ngo nta bwoba budasanzwe byamuteye kuko ngo yakomeje akazi ke ka buri munsi ndetse mu masaha twanditsemo iyi nkuru n’ubundi akaba yavaga mu kazi ataha.



10 comments
AMAHANO
Ayi we Mana weeeeee!! Iki kintu ko giteye ubwoba bahu !!!! Mu Rwanda se haba inzoka zingana zitya ? Agahene kose cyakamize bunguri ?
Bene izi nzoka nari nziko mu Rwanda zitakihaba ariko kubera hariya ari kuri parike y’Akagera ziracyahari buriya yari ifite icyaka kubera inyama zari ziyuzuye inda yari igiye gushoka mu kiyaga
Amizero muri abambere mu gutara no gutunganya amakuru kbs 👍 ubu se nk’iyi nkuru muba mwayimenye mute ? Wagirango byabaye muhari ako kanya muhita mufatiraho
Iyi nkuru yatunguye benshi mu Rwanda ndetse no mumahanga barampam
agara ,cyane cyane abo mumujyi batarayibona nka kampala aho batarabona inzoka nini
Ngewe nakunze inkuru mwandika nukuri Mukomereze aho pe mutandukanye n abandi bandika twose.I really appreciate you
Amizero, mukomereze aho, mukoresha ikinyarwanda cy’umwimerere rwose.
Urabonako iyi nkuru arukuri natangiye gusoma mbona ari nkabandi bose ariko urabonako nibyo rwose amafoto arabigaragaza ko ari murwanda buhabwa ndahazi ziriya nzoka ntizabura kbs. Amizero courage kbs
Iyi nzoka inteye ubwoba pe.inkuru zanyu ziraryoshe courage.
Courage rwose mukuduha inkuru zumwimerere