Myugariro w’ikipe y’igihugu y’ubudage Jerome Boateng yakatiwe n’urukiko rw’i Munich igifungo gisubitse cy’umwaka umwe n’igice, anacibwa asaga Miliyoni ebyili z’amadorali y’Amerika nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhohotera uwahoze ari umukunzi we Sherin Senler.
Ni igihano yafatiwe n’urukiko rwo mu mugi wa Munich ku byaha byo gukubitwa, kubabaza umubiri ndetse no kubwirwa uwahoze ari umukunzi we Sherin Senler amagambo asesereza, ibyaha yarezwe mu mwaka wa 2018.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko muri uwo mwaka Jerome Boateng yakubise ibipfunsi, inshyi n’imigeri mu nda ndetse akanahohotera umugore we amubwira amagambo mabi y’urukozasoni kandi amusesereza, ibi bikaza kumuviramo uburwayi bw’impyiko ndetse n’ubundi busembwa.

Uregwa yagaragaye atuje ndetse ahakana yivuye inyuma ibyo aregwa byose, avuga ko ubwo bari mu rugo bakina ikarita Sherin yamukubise urushyi akomereka ku munwa, kubera uburakari nawe yari agize akamusunika ariko atigeze ahondagura umugore we bafitanye abana babiri.
Ku rundi ruhande ariko, Jerome Boateng witabye urukiko yambaye isuti yirabura yavuze ko atigeze akubita uyu mugore agamije kumubabaza nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha, ariko akemera ko yamusunitse kubw’uburakari akikubita ku meza yari hafi aho.

Uru rubanza rwatinze kubera icyorezo cya Covid 19 rwasomwe kuri uyu wa kane tariki ya 9 Nzeri 2021 nta bantu bahari mu rwego rwo kwirinda Covid19
Jerome Boateng uheruka mu ikipe y’igihugu cy’Ubudage mu mwaka wa 2019 yakinnye mu makipe nka Herta Berlin, Manchester city, Bayern Munchen kuri ubu akaba ari mu ikipe ya Lyon yo mu gihugu cy’Ubudage.