Imvura nyinshi yatangiye kugwa mu rucyerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022, kugeza mu ma saa tatu (ubwo twandikaga iyi nkuru) ikaba icyigwa, yangije byinshi bitewe n’amazi menshi yinjiye mu nzu z’abaturage, asenya inkuta z’inzu zisaga 10.
Ahamaze kumenyekana ko iyi mvura yakoze amabara ni mu Tugari twa Bugoyi n’Umuganda aho yasenye inkuta z’inzu zigera ku 10 gusa zishobora kwiyongera ubwo amakuru yose avuye mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano aba amaze guhuzwa. Kugeza ubu, abari bari muri izo nzu bakuwemo n’abaturanyi.
Uretse kandi gucumbikira abahuye n’ibi bibazo, hari gutangwa ubufasha mu gukura ibikoresho bari bafite muri izi nzu zasenyutse nubwo bitoroshye bitewe n’imvura ikomeje kugwa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwatangaje ko ayo mazi yinjiye agasenya inzu z’abaturage yaturutse mu migende itwara amazi (rigoles) ku mihanda, nyuma yo kuba menshi akarenga ubushobozi bw’iyi migende, ariko ngo akaba yatijwe umurindi n’isuri yagiye atembana.
Magingo aya, imvura yo ikomeje kugwa, inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikaba zikomeje kureba ibyangiritse ari nako zikomeza guhumuriza abaturage.
Metéo Rwanda yari yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022 hagati ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo (06h00) kugeza saa sita z’amanywa (12h00), hateganyijwe imvura mu Ntara y’Iburengerazuba (ari naho Rubavu ibarizwa), mu Karere ka Huye (Amajyepfo) no mu Mujyi wa Kigali, ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje.
Yatangaje kandi ko hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 2m/s na 4m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe ni 11℃ mu Karere ka Nyabihu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Naho kuva saa sita z’amanywa (12h00) kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), hateganyijwe imvura mu Ntara y’Iburasirazuba, ahandi hasigaye mu Gihugu hateganyijwe imvura irimo inkuba. Hateganyijwe kandi umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s na 6m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 28℃ mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.
Imvura ikomeje kugwa muri iki gihe ntabwo isanzwe kuko mu bihe bisanzwe by’umwaka, aya mezi ya Mutarama na Gashyantare aba ari ‘Urugaryi’ kikaba igihe kigufi cy’izuba aho abahinzi baba basarura imyaka ndetse banategura imirima bitegura ihinga binjira mu gihe cy’Itumba ari nacyo kigeza mu gihe kirekire cy’izuba kizwi nk’Impeshyi cyangwa ‘Icyi’. Kuri ubu benshi bakaba bibaza niba ari Umuhindo ukomeje cyangwa niba ari Itumba ryageze.
Andi makuru twamenye kandi, ni uko umugore umwe mu Murenge wa Rugerero, Umurenge uri mu nkengero z’Umujyi wa Rubavu yagwiriwe n’igikuta akahasiga ubuzima.
Uyu witabye Imana ni umugore witwa Muhawenimana Triphonie ukomoka mu Karere ka Rutsiro gaturanye n’aka Rubavu. Ngo yapfuye ubwo umukingo wagwiraga igikuta cy’inzu nacyo kimugwa hejuru ariko umwana w’imyaka 7 bari kumwe we ku bw’Imana yarokotse.