Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

U Rwanda rwafunze imipaka ihuza Rubavu na Goma

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga mu gihe kitazwi imwe mu mipaka iruhuza n’Umujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (igice kigenzurwa na AFC/M23), nyuma y’aho icyorezo cya Ebola gikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Congo.

Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, kikaba cyibanze ku mipaka yose ihuza Umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma, mu karere ka Rubavu ari yo La Corniche izwi nka Grande Barrière ndetse na Petite Barrière.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na WWW.AMIZERO.RW ku murongo wa telefone, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yemeje aya makuru avuga ko gufunga iyi mipaka ari ingamba zo gukumira ko iki cyorezo cyakwinjira mu Rwanda nyuma yuko hari umurwayi wagaragaye mu mujyi wa Goma wegeranye cyane n’u Rwanda mu karere ka Rubavu.

Yagize ati: “Ni byo koko mu rwego rwo kwirinda ko urujya n’uruza rw’abaturage bacu rushobora kutwinjiriza icyorezo, hamwe n’izindi nzego dukorana kugera ku rwego rw’Igihugu hafashwe umwanzuro wo kuba dufunze kugirango hagenzurwe neza ibijyanye n’ubuzima. Ntabwo tuzi ngo bizamara igihe kingana iki ariko ni uko bimeze.”

Hagati aho kandi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO, naryo ryatangaje ibihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi waryo, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, kuri iki Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026, rivuga ko “Nyuma yo kugenzura DR Congo na Uganda, aho icyorezo cya Ebola cyatewe na Virusi ya Bundibugyo, nsanze iki cyorezo kigize ikibazo cy’ubuzima rusange gihangayikishije amahanga (PHEIC), nk’uko biteganywa n’amabwiriza mpuzamahanga agenga ubuzima (IHR).”

Ni nyuma y’amasaha make yari ashize Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo itangaje ko abishwe n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu mujyi wa Bunia mu ntara ya Ituri, bageze kuri 80 muri 246 bikekwa ko banduye iki cyorezo.

Related posts

Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola yitabye Imana ku myaka 79.

N. FLAVIEN

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yitegura gukina n’Amavubi yahamagaye abakinnyi izifashisha.

KALISA

Korali Iriba y’i Huye igiye gutaramira abo mu Itorero rya ADEPR Bugarama.

N. FLAVIEN

1 comment

Manirakiza May 17, 2026 at 11:13 AM

Imana iturengere bibe icyorezo gusa hato hatazamo n’ibindi kuko Trump uri hariya ntiwamenya ibyo arimo we na Tshilombo !!! Naho Leta y’u Rwanda turayizeye mu guhangana n’ibiza ifite ubunararibonye yambuke ijye gufasha abaturanyi i Goma vuba cyane kizaba cyabaye amateka.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777