Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga Uburezi Ubushakashatsi

Wisdom School Rwanda yashyize igorora abashaka kwiga mu mashuri akomeye ku yindi migabane

Nyuma yo guhamya ibirindiro mu Rwanda, abana biga muri Wisdom School Rwanda bakagera ku rwego rwo gutsinda 100% mu bizamini bisanzwe ndetse no mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye, bakanasohoka buje indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira, iri shuri ry’icyitegererezo ryatangije gahunda ifasha abanyarwanda n’abandi bose babyifuza kwiga mu mashuri abarirwa mu magana yo ku migabane ya Amerika, Aziya, Uburayi na Afurika mu buryo bworohereza uwitabira ubu bufatanye mpuzamahanga.

Aya mahirwe adasanzwe yagezweho nyuma y’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Wisdom School Rwanda na Kaminuza zitandukanye zikomeye zo muri Canada, USA, Ubushinwa n’ahandi mu rwego rwo gukomeza amasomo, bityo bagahinduka abaturage b’Isi (Global Citizens) bashoboye guhangana n’amasoko mpuzamahanga y’umurimo kuko ubu Isi yahindutse umudugudu.

Umuyobozi mukuru akaba na nyiri Wisdom School Rwanda, mwalimu Nduwayesu Elie, avuga ko nubwo iri shuri rimaze imyaka igera kuri 18 ritangiye, intego yaryo yo guha umunyeshuri ubumenyi n’uburere byuzuye ikomeje kuvugururwa kugirango bakomeze gutanga ibishyitse ariko banajyana n’aho Isi igeze kuko kugirango wisanishe nayo bigusaba gutekereza cyane no kureba ibyo rubanda bakeneye ariko byose bigakorwa bishingiwe ku muco kuko ari wo pfundo rya byose.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na AMIZERO MEDIA OFFICIAL yagarutse ku muco agira ati: “Wisdom School ntabwo ikiri nk’uko yatangiye mu buryo bwo gutanga uburezi bufite ireme. Ubumenyi n’uburere bwo ntibuhinduka, kuko mu biza imbere twibanda cyane ku muco nyarwanda kandi tukaba tukiwukomeyeho. Aha rero icyo dukomeza kwihatira ni uko tugomba gukora igishoboka cyose cyatuma dukomera ku muco tukarushaho kuwusigasira, maze tukagera kuri byinshi byiza.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iterambere ry’ikoranabuhanga n’imikoranire y’abantu ku Isi bishobora kugira ingaruka ku muco, bityo amashuri afite inshingano zo kuwurinda no kuwusigasira. Ati: “Uko Isi irushaho kutwambura umuco bitewe n’ikoranabuhanga n’uko abantu batandukanye bakomeza kwivanga, usanga umuco wacu usa n’uwivanze, ariko iyo dushyizemo imbaraga, bituma umuco wacu ukomeza kugira umwimerere bikadufasha guhangana na byinshi kuko na byinshi mu bihugu bikomeye nk’Ubushinwa, Singapuru n’ibindi byubatse ubukungu bigendeye ku muco.”

Nyuma y’imyaka 18 itangiye, Wisdom School Rwanda imaze gutera intambwe ntagereranywa, kuko ryamaze no kubona kode (Code) mpuzamahanga 392605, ishobora gukoreshwa mu gusuzuma amakuru ariranga ku bijyanye no kwemezwa kwaryo nk’ikigo cy’amashuri mpuzamahanga batabanje gusaba izindi mpapuro cyangwa ibindi bisobanuro. Iyi kode ariko ngo ikaba igira imbaraga cyane bitewe n’ibyo umwana wize muri Wisdom School Rwanda ajyana ku rwego mpuzamahanga.

Wisdom School Rwanda mu bufatanye n’amashuri makuru mpuzamahanga

Kubera ubu bunararibonye no kugendana n’aho Isi igeze, Wisdom School Rwanda yashyize imbaraga muri gahunda zigamije guha abanyeshuri ubumenyi n’ubushobozi bubafasha gukomeza amashuri yabo hirya no hino ku Isi. Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2026/2027, bakaba baratangiye gushyira imbaraga muri gahunda yo kuzamura ubushobozi bw’abanyeshuri mu cyongereza no kubategurira kugikoresha mu buryo bujyanye n’ibisabwa ku rwego mpuzamahanga bitewe n’Igihugu barimo.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwa Wisdom School Rwanda buri guhindura bukazana abarimu bo mu bihugu bya kure ndetse hakubakwa na gahunda z’ubufatanye ku buryo abarimu badashoboye kugera mu Rwanda bazajya bigisha abanyeshuri ba Wisdom nk’aho bari kumwe ku buryo bategura abana kugira ubushobozi bwo kuvuga Icyongereza mpuzamahanga, yajya mu Bwongereza akavuga icy’Abongereza, yajya muri Amerika akavuga icy’Abanyamerika, Australia, Canada n’ahandi.”

Mu zindi gahunda zigezweho, hari gahunda mpuzamahanga ya Pen Pal, ituma abana bo mu kigero kimwe bagirana ibiganiro no kungurana ibitekerezo n’abandi bana bo mu bihugu bitandukanye. Buri mwana wa Wisdom School kuva mu mashuri abanza azajya yandikirana, aganire, mbese asangire mu buryo busesuye ibyo akora na bagenzi be ku migabane itandukanye bitume bongera ubushobozi bwo gukoresha icyongereza n’ibindi byangombwa batavuye mu Rwanda kandi ku kiguzi gito. Si ibyo gusa kuko iyi gahunda izanafasha kubaka ubucuti n’imibanire y’abana b’abanyarwanda n’abo mu bindi bihugu, ndetse ikaba yanagira uruhare mu kongera imikoranire hagati y’imiryango.

Si aho gusa bigarukira kuko Wisdom School imaze iminsi mu biganiro n’amashuri makuru akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arimo Rowan University, Kent State University na PennWest University, hakiyongeraho na Alexander College yo muri Canada, mu rwego rwo kongerera abarimu ubushobozi, mu bufatanye bugamije gufasha abarimu kongera ubumenyi mu Cyongereza no mu buryo bwo kwigisha umwana ku rwego mpuzamahanga. Ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, cyane cyane kuva mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu, Wisdom School yashyizeho gahunda yo kubafasha gutangira gutekereza no gutegura aho bazakomereza amasomo nyuma y’amashuri yisumbuye, umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye akaba yakurikirana amwe mu masomo yo ku rwego rwa kaminuza akiri muri Secondary, akazarangiza ayisumbuye anafite undim waka wa kaminuza akazahita akomerezaho.

Nduwayesu Elie ashimangira ko ibi babikoze mu rwego rwo korohereza abanyarwanda bagorwaga no kujya kwiga mu mahanga ugasanga bagira ibibazo byo gusanga amashuri bizeho atazwi, kubura viza n’ibindi, ahamagarira abanyarwanda n’abanyamahanga kwitabira gahunda nziza kandi nshya ziri muri Wisdom School aho abanyeshuri bazajya banahabwa amahirwe yo guhura n’abarimu bo muri izo kaminuza, haba hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no mu buryo bw’imbonankubone. Muri iyi gahunda, umunyeshuri ashobora kumara umwaka umwe cyangwa ibiri yigira mu Rwanda, nyuma akajya kurangiriza amasomo muri kaminuza yo hanze.

Kugeza ubu, Wisdom School Rwanda ivuga ko ifitanye imikoranire na za kaminuza n’ibigo by’amashuri makuru byo mu bihugu bitandukanye birimo Philippines, Canada, India, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Malaysia n’ahandi ku mugabane wa Afurika ndetse bakaba bari no muri gahunda yo kwinjiza Ikidage muri gahunda zabo ku buryo abagorwaga n’uru rurimi batazongera kugorwa narwo, ikaba ikomeje no gushaka ubundi bufatanye. Intego nyamukuru ngo ikaba ari ugutegura umunyeshuri uzashobora kwiga, gukora no guhangana n’abandi ku rwego mpuzamahanga.

Amasomo yigishwa muri Wisdom Shool Rwanda

Wisdom School Rwanda ifite amashuri y’incuke (Nursery), amashuri abanza (Primary), icyiciro rusange (Ordinary Level) ndetse na Advanced Level: Stream 1 (Pure Sciences): Ihuza izahoze ari MCB, PCB, na PCM. Ibiyigize bikubiyemo Mathematics, Physics, Chemistry, na Biology aho umwana arangiza ajya kuminuza mu mashami amutegura kuba umuganga, ubumenyi bw’ubuzima, enjeniyeri n’ibindi by’ubuhanga buhanitse n’ikoranabuhanga. Stream 2 (Maths & Economics/Physics): Ihuza izahoze ari MEG, MCE, MPC, na MPG, aho bibanda kuri Mathematics, Economics, Geography, na Physics, aho abanyeshuri bategurwa kuzaminuza ibijyanye n’ubukungu, imibare n’ubutaka cyangwa ubucuruzi.

Wisdom School Rwanda ifite kandi “Associated Nursing aho umwana ategurwa kuzaba umuganga cyangwa umuforomo w’umwuga uzi neza ibyo akora kuko uretse inzobere z’abarimu, Laboratwari zigezweho n’ahantu heza bigira, haniyongeraho kwimenyereza umwuga kuko iri shuri rifitanye imikoranire isesuye n’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, andi mashuri yigisha igiforomo, ibigonderabuzima n’ibindi bitaro ku buryo abana batangira mu mwaka wa kane bimenyereza umwuga. Ibi bituma bagera muri Kaminuza ari inzobere kuko baba bazi neza ibyo bakora, bigakemura bya bibazo bikunze kugaragara mu buvuzi aho usanga ababukora bafite ikibazo cy’ubumenyingiro budahagije. Bafite kandi Accounting and leadership kugirango abanyarwanda bakomeze kwicungira ibyabo mu buryo bujyanye n’igihe.

Wisdom School Rwanda yashyize igorora abashaka kwiga ku migabane itandukanye/Photo Amizero Media Official.

Wisdom School Rwanda, mu mahumbezi ya Musanze/Photo Amizero Media Official.
Mwalimu Nduwayesu Elie watangije Wisdom School Rwanda akaba ari n’Umuyobozi Mukuru/Photo Amizero Media Official.
Ubusitani bugezweho muri Wisdom School Rwanda/Photo Amizero Media Official.

Related posts

Umunya Eritrea Natnael Tesfazion niwe watwaye Tour du Rwanda 2022

N. FLAVIEN

Afurika y’Epfo n’u Rwanda mu isura nshya y’umubano nyuma y’imyaka irenga 10 y’ibibazo

N. FLAVIEN

Tariki ya 10 Mata 1994: Abarindaga Habyarimana bishe abarwayi ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal

N. FLAVIEN

1 comment

Alex August 14, 2026 at 6:17 PM

Wisdom School imaze kuba ubukombe kuko abo yareze bari mu nzego zitandukanye kandi umusaruro rigaragaza. Izi gahunda nshya bazanye zigiye gutuma ryongera agaciro. Igihugu gikomeje kunguka byinshi kubera Wisdom School Rwanda.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777