Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasabye abaturage b’Intara ayoboye by’umwihariko urubyiruko guca ukubiri n’icyo ari cyo cyose cyashyira ubuzima bwabo mu kaga, ahubwo bakihatira gukora kuko ari byo bizatuma bagira ubuzima buzira umuze.
Ibi Guverineri Mugabowagahunde yabisabye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2026 ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru 2026, riri kubera muri Stade Ubworoherane mu karere ka Musanze.
Muri iki gikorwa, Guverineri Maurice yashimiye abaryitabiriye, abasaba kurushaho guteza imbere ubufatanye, kwagura ishoramari, gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya kuko ngo gukora ari rwo rufunguzo rwonyine ruzabageza ku bukire.
Muri ubu butumwa, yavuze ko urubyiruko rukwiye kuzinukwa ibyo kwizerera mu mikino y’amahirwe izwi nka betting, urusimbi ndetse n’ibindi byateye byifashisha ikoranabuhanga aho usanga urubyiruko rwanga gukora ahubwo rugategereza ko ruzakira rutavunitse.
Yagize ati: “Turasaba urubyiruko rwacu kuzibukira ibyo byose byangiza amahirwe yabo. Hari ibi by’ibyuma n’ibindi biyoga bitujuje ubuziranenge dukomeje kurwana nabyo, ariko hari n’imikino y’amahirwe birirwamo aho gukura amaboko mu mifuka ngo bakore biteze imbere. Nibakore, bazatezwa imbere n’imirimo y’amaboko.”
Tugengwanayo Théonase uyobora Urugaga rw’Abikorera, PSF mu ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko baterwa ishema no kugira Igihugu cyiza giha agaciro abikorera. Yahamije ko nabo babyaza umusaruro ayo mahirwe maze bagahuriza hamwe imbaraga bagamije kurushaho guteza imbere ibyo bakora haba mu bwiza ndetse no mu buryo bw’amafaranga binjiza.
Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru ni igikorwa gihuza abikorera, abahinzi, n’aborozi kugira ngo bamurike ibikorwa byabo n’ibikorerwa mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Rifasha abaturage kwiga, guhaha, no kwagura amasoko y’ibicuruzwa byabo.
Iri murikagurisha rikunze kubera muri Stade Ubworoherane mu karere ka Musanze, rihuza abikorera baturuka mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru ari two: Gicumbi, Rulindo, Gakenke, Musanze na Burera ndetse n’abaturuka mu bindi bice by’igihugu tutibagiwe n’abava mu bindi bihugu n’ubwo bakiri bacye.




