Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ubutabera

Karongi: RIB yataye muri yombi umugabo w’imyaka 52 ukurikiranyweho gusambanya abana batanu

Umugabo wo mu karere ka Karongi, ufite imyaka 52 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho icyaha cyo gusambanya abana batanu b’abaturanyi.

Uyu mugabo wo mu mudugudu wa Wingabo, Akagari ka Bisesero Umurenge wa Rwankuba bivugwa ko icyaha akekwaho yagikoze mu bihe bitandukanye.

Umwe mu baturanyi be yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko amakuru bafite ari uko abo bana yabashukishaga amandazi, biscuit ndetse rimwe na rimwe ibyo yabemereye ntabibahe, hanyuma abana bakajya bamusanga mu isantere bakamwishyuza ariko ababyeyi ntibamenye ibyo aribyo.

Yagize ati: “Kugira ngo bimenyekane ni umwana yasambanyije arabivuga n’abandi bana baboneraho gutanga amakuru”.

Abazi uyu mugabo ukekwa bavuga ko ari umuntu ukunda gusabana, ndetse ngo kera yakundaga gutereta abagore b’abandi ariko ngo mueri iyi minsi yasaga n’uwabiretse.

Abana akekwaho gusambanya bari mu kigero kiri hagati y’imyaka itanu n’icyenda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Niyonsaba Félicien, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo avuga ko afungiye kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura.

Ati “Nibyo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana batanu. Afungiye kuri sitasiyo ya Bwishyura”.

Gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 ni kimwe mu byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda, byashyizwe mu rwego rw’ibyaha bidasaza.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka 25 cyangwa igifungo cya burundu igihe umwana wasambanyijwe ari munsi y’imyaka 14.

Related posts

Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa yasabiwe gufungwa amezi atandatu

N. FLAVIEN

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Karongi [DDE] yapfuye azize impanuka.

N. FLAVIEN

Gicumbi: Yamusanze asambanya umugore we amukubita umuhini aramwica.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777