Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko impamvu u Rwanda rwahereye ku guca inzoga zitujuje ubuziranenge mbere y’itabi kandi na ryo ryangiza ubuzima, ari uko inzoga ari zo zari ziri ku isonga mu kwica benshi, ariko ko n’itabi riziyongeraho nyuma.
Yabivugiye mu kiganiro cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ku rubuga rwa TikTok, aho yaganiraga n’abakoresha uru rubuga, by’umwihariko ku ngingo yo gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge zangiza abazinywa cyane urubyiruko.
Dr. Nsanzimana Sabin yagaragaje ko ubu mu Rwanda inzoga zari ziri ku rwego zibangamiye imibereho rusange y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: “Tumaze igihe inzego z’Igihugu zisuzuma ibintu byatuma u Rwanda rudatera imbere, bitari amasasu gusa mwumva nko mu bihugu duturanye. Inzoga rero zaje ku rwego rwa mbere mu bibangamira umutekano w’ejo hazaza. Mu buzima ho twari twarashize kandi buriya inzoga ni rwica ruhoze zica buhoro buhoro.”
Ubwo yari abajijwe impamvu u Rwanda rwashyize ingufu nyinshi mu gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge gusa kandi itabi na ryo risanzwe rizwiho kwangiza cyane ubuzima yasobanuye icyagendeweho.
Yagize ati: “Imibare itwereka ko Abanyarwanda banywa itabi bagabanutse, bava kuri 13% bajya kuri 7% kubera ingamba zashyizweho mbere. Abanywa inzoga bo ntabwo ari bake, kuko umugabo umwe muri babiri arazinywa, ndetse n’umugore umwe muri batanu arazinywa. Biragenda byiyongera, kandi noneho zajemo inzoga za alcohol ya 40% no kuzamura.”
Dr. Sabin Nsanzimana yongeyeho ko ubu icyo Igihugu cyahereyeho mu kurwanya ari inzoga zitemewe kuko ari zo zari ikibazo cyane, ariko ko mu gihe kiri imbere n’itabi na ryo rishobora kurebwa, kuko ingaruka mbi zigira ku buzima nta ho zagiye.
Yagize ati: “Itabi na ryo igihe cyaryo ntabwo kizatinda. Ubu twahereye ku gukemura icyari gikomeye kiri kwica abantu, ariko ubwo n’itabi na ryo turifite ku murongo, nubwo ryo ryari riri kugabanuka mu buryo bugaragara.”

