Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

FARDC, FDLR, Abarundi n’abacanshuro bongeye gushyira mu kaga agace ka Minembwe

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 akaba na Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Freddy Kaniki, yavuze ko ingabo zigize ihuriro rirwana ku butegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zongeye kugota Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bw’Igihugu.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 21 Nzeri 2026, Kaniki yatangaje ko Minembwe iri mu bihe bikomeye by’umutekano, agaragaza ko ingabo za Leta ya DR Congo, iz’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro b’abanyamahahanga byahisemo kurenga ku masezerano y’agahenge yemejwe mu biganiro bya Doha.

Yagize ati: “Kinshasa kwenyegeza ibitero, aho gukomeza ibiganiro ndetse ihitamo imirwano, aho gukurikira inzira ya politiki yashyizweho mu biganiro bya Doha.”

Kaniki yavuze ko nubwo AFC/M23 yakomeje gutanga impuruza ku buryo umutekano wa Minembwe washoboraga kujya mu kaga, iri huriro rikiyemeza kubahiriza ibyemejwe mu biganiro, ubu umutekano wongeye kuzamba.

Ati: “Nubwo twatanze impuruza kenshi, tukiyemeza gukurikira inzira y’amahoro mu buryo bugaragara, Minembwe yongeye kugotwa n’ingabo za Leta n’imitwe bikorana irimo ingabo z’u Burundi, abacanshuro na FDLR.”

Kaniki yavuze ko abaturage bo muri Minembwe bafungiwe inzira banyuramo bajya kwivuza, banyuzamo ibiribwa ndetse bajya ku masoko; bihabanye n’imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Doha. “Ibi ntibigomba gufatwa nk’ibisanzwe. Iki ni igihe cyo gufata icyemezo gikomeye. Uyu ni umurongo utukura.”

Uyu muyobozi yavuze ko amahanga akwiye kugira icyo akora mbere y’uko habaho ikibazo gikomeye cy’ubutabazi, avuga ko AFC/M23 ikomeje gushyigikira inzira ya politiki ariko ko itazakomeza kurebera abaturage ba Minembwe bashyirwa mu kaga. “AFC ikomeje gukurikira inzira ya politiki, ariko ntizarebera abaturage ba Minembwe bashyirwa mu kaga.”

Abarwanyi ba AFC/M23 na Twirwaneho bari barashoboye kugarura umutekano muri Minembwe mu ntangiriro za Nyakanga 2026 ubwo birukanaga ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC mu bice bihakikije birimo Point-Zéro. Muri iki gihe, FARDC iri kugaba ibitero bikomeye mu bice bikikije Minembwe birimo Point-Zéro, ifite intego yo kubyisubiza. Urujya n’uruza rw’abaturage rwakomwe mu nkokora n’ibi bitero.

Related posts

Argentina: Visi Perezida yasabiwe gufungwa imyaka 12.

N. FLAVIEN

Wa musirikare wa DR Congo wiciwe ku mupaka w’u Rwanda yashyinguwe nk’intwari [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Perezida Kagame ashimangira ko abanyarwanda dufite uburenganzira bwo kubaho nta muntu tubisaba.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777