Amizero
Amakuru Amakuru mashya Imikino Imyidagaduro Politike Ubuzima

Gakenke: Basabwe kugira Siporo umuco no kuzibukira ibiyobyabwenge

Mu rwego rwo gutoza urubyiruko gukora Siporo no kuzinukwa ibiyobyabwenge, mu karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru habereye “Siporo ya Bose” (Car Free Day), urubyiruko rusabwa kurangwa n’amahitamo meza, birinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe kuko bishobora kubangamira ubuzima n’ahazaza habo bityo Igihugu kikaba gihombye.

Iyi Siporo ya bose yabereye mu karere ka Gakenke kuri iki Cyumweru tariki 27 Nzeri 2026 yitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, madame Nelly Mukazayire, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bwana Mugabowagahunde Maurice, abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage muri rusange.

Iki gikorwa cyari kiryoheye ijisho cyaranzwe n’imikino n’imyitozo ngororamubiri itandukanye, irimo gusiganwa ku maguru, umukino w’intoki (volleyball), agati cyangwa ibendera kishimiwe na benshi babonye abayobozi babo banyaruka, umupira w’amaguru (football), gusimbuka umugozi ndetse n’imyitozo ngororamubiri.

Nyuma y’imikino, abayitabiriye baganirijwe ku kamaro ka siporo ku buzima bw’umuntu, banashishikarizwa kwirinda ibiyobyabwenge, ibinyobwa bisindisha n’inzoga zitujuje ubuziranenge, hanagaragazwa ingaruka bishobora kugira ku buzima n’imibereho myiza y’umuturage wifuzwa n’Igihugu.

Minisitiri wa Siporo wari umushyitsi mukuru, madame Nelly Mukazayire, yibukije by’umwihariko urubyiruko kubakira ku mahitamo meza, birinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, kuko bishobora kubangamira ubuzima n’ahazaza habo kandi ari bo mbaraga z’Igihugu ndetse akaba ari bayobozi b’ejo hazaza.

Yagize ati: “Siporo ni ingenzi mu kubungabunga ubuzima no kugira imibereho myiza. Mugire umuco wo gukora siporo kuko siporo ni ubuzima, murangwe n’amahitamo meza, mwirinde ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, kuko bishobora kubangamira ubuzima n’ahazaza byanyu bityo tukaba duhombye ahazaza h’Igihugu cyacu.”

Iki gikorwa cyakozwe muri gahunda ya Sober Gen, cyangwa Sober Generation/Sober Ghee Sober Chou mu bukangurambaga bwa Leta y’u Rwanda cyane cyane mu rubyiruko hibandwa ku kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, no guteza imbere ubuzima bwiza n’inshingano mu rubyiruko.

Gahunda ya Sober Generation igamije gukumira no guhashya burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge mu rubyiruko, gusaba urubyiruko gufata ubu bukangurambaga nk’umuco n’ubuzima bwa buri munsi no guhamagarira urubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu bikorwa by’iterambere, ikoranabuhanga, no kwiteza imbere aho kwangiza ubuzima mu biyobyabwenge.

Minisitiri wa Siporo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu bitabiriye iyi siporo.

Kuba SOBER si iby’umunsi umwe ahubwo ni ubuzima bwawe bwose.
Siporo ya bose mu karere ka Gakenke yitabiriwe n’abaturage benshi.

Related posts

Inkomoko y’amateka ashaririye Virgil Van Dijk wa Liverpool ahuriyeho na Dele Ali.

KALISA

Abahamya ba Yehova bamuritse Bibiliya ivuguruye y’Ikinyarwanda.

N. FLAVIEN

Amateka ya ‘Tour d’Eiffel’, umunara wamaze imyaka 40 ari wo kintu kirekire ku Isi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777