Indege ya Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere ikorera muri Oman, SalamAir, yageze i Kigali aho yakoreye urugendo rwayo rwa mbere, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nyakanga 2026.
Izi ngendo zihuza Umujyi wa Muscat mu Bwami bwa Oman n’uwa Kigali mu Rwanda zatangijwe ku mugaragaro, zitezweho kwagura imigenderanire hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Oman, guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.
SalamAir izajya ikora ingendo zihuza Kigali na Muscat kabiri mu cyumweru. Bivuze ko izajya igera i Kigali mu Rwanda buri wa Kabiri no ku wa Kane.
Nyuma yo gutangiza ingendo zayo i Kigali, SalamAir ihanze amaso I Rwanda nk’ahantu hazayifungurira amarembo yo kwagura ingendo zayo hagati ya Oman n’Ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

