Kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama 2026, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yifatanyije n’abemera Mana basaga ibihumbi 40 mu masengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana yarinze u Rwanda n’Abanyarwanda azwi nka Rwanda Shima Imana.
Aya masengesho yabereye muri Stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali, yari afite insanganyamatsiko igira iti Gusigasira umurage wo gushima Imana. Mu bandi bitabiriye aya masengesho, harimo abayobozi muri Guverinoma, abayobozi b’amadini n’amatorero n’abakirisitu bo hirya no hino mu gihugu.
Mu butumwa yageneye abitabiriye Rwanda Shima Imana 2026, Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abanyamadini n’amatorero, kwigisha Abanyarwanda kwita ku bibateza imbere no kwivana mu bukene, birinda ababashuka babajyana mu nzira zitari nziza.
Yagize ati: “Nk’uko mubizi, hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ibibazo by’ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge byibasira cyane urubyiruko. Ibi byangiza ubuzima bwarwo, bigasenya imiryango, bikadindiza ubukungu bw’ingo.”
Minisitiri w’Intebe, yashimye umusanzu w’amadini n’amatorero mu gufasha Leta kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro nziza.
Ati: “Turazirikana umusanzu wanyu mu kudufasha kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro nziza, mu kubaka imiryango ikomeye kandi itekanye, mu kwimakaza urukundo, ubumwe, amahoro, imbabazi, gukorera mu mucyo no gukunda Igihugu.”
Asoza ubutumwa bwe, Minisitiri w’Intebe yasabye amadini n’amatorero gufasha mu kubaka imiryango ikomeye kandi itanga uburere ku bakiri bato kuko ari bo Rwanda rw’ejo bityo tukazagira Igihugu kizima cyubakiye ku bato kandi bazima.
Reverend Pastor Ndayizeye Isaie uyobora Itorero ADEPR akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Shima Imana 2026, avuga ko Abanyarwanda bafite byinshi byo gushimira Imana kuko aho igejeje ikora hagaragarira buri wese.
Ati: “Turashima Imana ku bw’amahoro n’umutekano dufite. Nubwo hakomeje kuba abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu cyacu, Abanyarwanda turashima Imana ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo ku Isi bifite amahoro n’umutekano bihagije.”
Rwanda Shima Imana ni Igiterane ngarukamwaka cyatangiye mu mwaka wa 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye, ndetse bakanayisaba ibyo babona ko bikenewe cyane. Kikaba gitegurwa na PEACE Plan Rwanda.


