Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

U Rwanda n’Ububiligi mu mubano mushya wa dipolomasi

U Rwanda n’Ububiligi bivuga ko bishimishijwe no gusubukura umubano wa dipolomasi, nyuma y’umwaka urenga bicanye uwo mubano ndetse bikirukana abadipolomate b’impande zombi.

Ibihugu byombi byatangaje icyo cyemezo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026 mu itangazo rihuriweho ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, Maxime Prévot.

Aba badipolomate bavuze ko ari icyemezo cyafashwe bijyanye n’ibiteganywa n’ingingo ya kabiri yo mu masezerano mpuzamahanga y’i Vienne muri Autriche agenga umubano wa dipolomasi w’ibihugu, kandi ko gikurikiye inama no kuganira byagiye bibaho hagati yabo mu mezi ya vuba aha ashize.

Ingingo ya kabiri y’ayo masezerano y’i Vienne ivuga ko ishyirwaho ry’umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu, ndetse n’ababihagarariye mu buryo buhoraho, “biba ku bwumvikane bw’impande zombi”.

U Rwanda n’Ububiligi (kimwe mu bihugu bibiri byahoze birukoloniza) byari byacanye umubano mu kwezi kwa Gatatu (Werurwe) mu mwaka wa 2025 ku mpamvu zifitanye isano n’intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana ruvuga ko rwashyizeho “ingamba z’ubwirinzi”.

Icyo gihe minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yari yatangaje icyemezo cyo “guhagarika umubano wa dipolomasi aka kanya” n’Ububiligi, inategeka abadipolomate bose babwo bari bari mu Rwanda kuhava bitarenze amasaha 48.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi na we yari yasubije avuga ko bwababajwe n’icyo cyemezo ndetse ko na bwo “bugiye gufata ibyemezo nk’ibyo”.

Itangazo ryo gusubizaho umubano rivuga ko ambasade z’ibihugu byombi zizongera gufungurwa “mu gihe cya vuba” kandi ko mu ntangiriro ambasade ya buri gihugu izaba iyobowe by’inzibacyuho n’umudipolomate wo ku rwego rwa ‘chargé d’affaires’, uba ukuriye ambasade igihe ambasaderi adahari.

Uwo akazaba afashwa n’undi mudipolomate n’irindi tsinda rito, nyuma buri ruhande rukazatanga ubusabe bw’ambasaderi rwifuza ko aruhagararira, “mu kumva ko Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bwami bw’Ububiligi azaba anaruhagarariye mu Bumwe bw’Uburayi”.

Mu nama zabanjirije gusubizaho umubano, impande zombi zivuga ko ibyo zitumvikanaho byaganiriweho “mu mwuka wubaka”, binashimira leta ya Qatar yagize uruhare mu gutuma inama ya mbere yo muri urwo rwego hagati ya Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri Prévot ibaho muri Kamena (6) mu mwaka wa 2025.

Muri icyo cyemezo cyatangajwe iruhande rw’inama ya 81 y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, aho ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bombi bari, bavuze ko u Rwanda n’Ububiligi byongeye gushimangira gukomeza kugirana ibiganiro byo kubwizanya ukuri kandi bikozwe mu mucyo.

Bavuze ko ibyo ari “ingenzi cyane mu gucyemura ibitumvikanwaho n’impande zombi no kuganira ku ho bihagaze hatandukanye no ku ngingo bitavugaho rumwe zisigaye zo mu bibazo mpuzamahanga”.

Ubwo ibihugu byombi byacanaga umubano, u Rwanda rwashinjaga Ububiligi kuyobora “umugambi mubisha” wo kurusabira ibihano mu mahanga kubera intambara yo mu burasirazuba bwa DRC, igihugu na cyo cyahoze gikolonizwa n’Ububiligi ndetse gifitanye umubano mwiza na bwo.

U Rwanda n’Ububiligi byavuze ko byongeye gushimangira amahame yo “kutivanga, kubahana, kuganira mu buryo bwubaka, [ibyo] bikazayobora” umubano wabyo wo mu gihe kiri imbere.

Gusa byahise bigaragara ko ingingo ya DR Congo ari imwe mu zo ibihugu byombi n’ubu bitavugaho rumwe, nubwo Minisitiri Maxime yavuze ko uku gusubizaho umubano ari “ikimenyetso cyiza” gishimangira ubufatanye bw’ibihugu no kuganira bikarenga ku byo bitumvikanaho, muri iyi “si irangwa no kwiyongera kw’ubushyamirane”.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Minisitiri Maxime yavuze ko gusubizaho umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu bidasobanuye “kureka aho duhagaze”, ko ahubwo ari ugushyiraho imiyoboro ihamye yo kuganiriramo, ndetse ko Ububiligi buzakomeza gushishikariza iyubarizwa ritajenjetse ry’ibyo impande zose ziyemeje muri gahunda z’amahoro za Doha na Washington.

Minisitiri Nduhungirehe na we yamusubije ku rubuga rwa X, avuga ingingo z’ingenzi u Rwanda rubona ko zizatuma habaho amahoro arambye mu karere.

Yavuze ko ku ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC, u Rwanda rwemera kutavogerwa kw’ubutaka bw’ibihugu byose byo mu karere, kurandura (kwaka ubushobozi bwo gukora) umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa DRC ugizwe ahanini n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagendera ku ngengabitekerezo y’ivanguramoko.

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko harimo no gucyemura amakimbirane amaze igihe hagati ya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 hashingiwe ku gucyemura impamvu-muzi zayo.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ari kumwe na mugenzi we w’u Bubiligi.

Related posts

Ubuzima butangaje bwa Ngirente Séraphine ufatira urugero kuri Minisitri w’Intebe bitiranwa.

N. FLAVIEN

Icyatumye igiciro cy’isukari kigabanyuka ku isoko ry’u Rwanda cyamenyekanye.

N. FLAVIEN

Amerika yaciye amarenga  ku kugabanya uruhare rwayo mu bikorwa bya NATO

NDAYISHIMIYE Libos

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777