Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei ntiyagaragaye mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri se, Ali Khamenei, waguye mu gitero cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel cyo ku wa 28 Gashyantare 2026.
Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru witabiriwe n’abanya-Iran basaga Miliyoni 9 barimo abahungu 3 ba Ali Khamenei; Masoud, Mostafa na Meysam, ndetse na Perezida Masoud Pezeshkian wa Iran.
Bivugwa ko yanze kwitabira uyu muhango kubera ibikomere yagiriye mu gitero cyahitanye se, byatumye atagaragara mu ruhame kuva muri Werurwe 2026.
Guhwihwisa ku kuntu Mojtaba amerewe kwenyegejwe n’ibihuha byuko yakomerekeye mu bitero byo mu kirere by’Amerika na Israel byishe se kwarakomeje kuko atagaragaye mu ruhame kuva agenwe kuri uwo mwanya mu ntangiriro ya Werurwe muri uyu mwaka.
Khamenei mukuru yategetse iyi Repubulika ya Kisilamu ya Iran kuva mu mwaka wa 1989 kugeza yishwe mu kwezi kwa kabiri (Gashyantare) uyu mwaka.
Imihango y’ubutegetsi yo gusezera kuri uwo wahoze ari umutegetsi w’ikirenga yatangiye ku wa gatanu, bikaba biteganyijwe ko izo gahunda zikomeza muri Iran no muri Iraq muri iki cyumweru kiri imbere.
Abategetsi bo muri Iran bavuga ko byitezwe ko abantu bari hagati ya miliyoni 12 na miliyoni 20 bitabira iyo mihango, abategetsi barimo kwita “ugusezera cyangwa se ugushyingura kw’ikinyejana”.
Umurambo wa Khamenei ubu urambitse mu nyubako y’idini yitwa Grand Mosalla iri mu murwa mukuru Tehran, umuhango wo kumusezeraho ukaba uyobowe n’umutegetsi mukuru ukomeye w’idini w’umu Shia, Jafar Sobhani, umwarimu w’imyaka 97 wigisha muri seminari za kisilamu mu mujyi ukomeye cyane mu idini wa Qom.




