Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko hamaze gutabwa muri yombi abantu 81 bakekwaho kugira uruhare mu byaha bijyanye no gukopeza abanyeshuri mu bizamini bisoza amashuri abanza (PLE) mu mwaka w’amashuri 2025/2026, ibikorwa byatumye abanyeshuri basaga ibihumbi 7 basubiramo ikizamini kuko byagaragaye ko ibyo basubije byagizwemo uruhare n’abandi.
Bamwe muri aba 81 berekanwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2026 barimo Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janvière, na Visi Meya w’Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré.
Ubwo RIB yerekaga itangazamakuru abantu 39 muri 81 bakekwaho ibi byaha, Umuvugizi wayo, Dr. Murangira Thierry, yasobanuye ko abafashwe bari mu byiciro bitandukanye.
Muri bo harimo Visi Meya w’Akarere ka Kirehe Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janviere, na Visi Meya w’Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré.
Harimo kandi abayobozi bashinzwe Uburezi mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Nyamasheke na Rubavu.
Mu bandi bafashwe harimo abashinzwe uburezi mu Mirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri 13, barimo bane bo mu Karere ka Kirehe, umwe wo mu Karere ka Ngoma, babiri bo mu Karere ka Kayonza, umwe wo mu Karere ka Nyamasheke n’abandi batanu bo mu Karere ka Rubavu.
Mu bafashwe kandi harimo abarezi, abakozi bo mu bigo by’amashuri, abashinzwe ibaruramari mu bigo by’amashuri ndetse n’abashinzwe amasomero mu bigo by’amashuri.
Dr. Murangira yavuze ko iperereza rimaze gukorwa mu Turere dutanu, aho muri Kirehe hafashwe abantu 21, Ngoma hafatwa barindwi, Kayonza hafatwa batatu, Nyamasheke hafatwa 15, naho Rubavu hafatwa 35.
Yasobanuye ko abakekwaho ibi byaha babikoze “mu mutaka w’icyo bise gufasha abana”, abandi bakabyita gutekinika, abandi bakabyita gukora umuti.
Dr. Murangira yagize ati: “Uko gukopeza mu mutaka bise wo gufasha abana, kugira ngo ibyo bishoboke bategura uko bazabikora. Icya mbere bashaka abarimu bizeye, bazahagarara mu byumba, mbega abarimu batazabavamo, bakababikira ibanga, bakabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bikorwa.”
Yasobanuye ko mu kugena abarimu bazahagararira ibizamini bya Leta, kuva ku rwego rw’ikigo kugera ku rwego rw’Akarere, babaga barakoze urutonde rw’abarimu bazafatanya muri ibyo bikorwa.
Ati: “Iyo ikizamini kimaze gutangazwa, tuvuge niba ari isomo ry’Imibare, mu bagenzura ibizamini haba harimo uwigisha ya mibare, agahita afata rwa rupapuro akihuta agakosora vuba vuba. Yamara gukosora, akandika ibisubizo, akinjira mu ishuri, uwarushinzwe icyumba agahagarara ku muryango akamucungira, ubundi akabwira abana ibisubizo, abana bakabyandika.”
Ibyaha aba bakurikiranyweho ni bitatu, birimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, guhimba no guhindura inyandiko ndetse no kuzikoresha, no kumena ibanga ry’akazi.
Icyaha cyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite giteganywa n’Ingingo ya 15 y’Itegeko Nº 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyi ngingo ivuga ko umukozi wa Leta cyangwa undi muntu uri mu rwego rwa Leta, ukoresha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya, agakora igikorwa kibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igikorwa ategetswe n’itegeko, agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) ariko atarenze miliyoni 10 (10,000,000 Frw).
Iyo icyaha gikozwe hagamijwe kubona inyungu ibarwa mu mafaranga, uwagihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ku cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, Ingingo ya 276 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, uhimba inyandiko, agahindura inyandiko cyangwa umukono, cyangwa agakoresha inyandiko mpimbano abizi, aba akoze icyaha.
Uwo muntu, iyo ahamwe n’icyo cyaha n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi , n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda iri hagati ya miliyoni eshatu (3,000,000 Frw) na miliyoni eshanu (5,000,000 Frw), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ku bijyanye no kumena ibanga ry’akazi, itegeko riteganya ko umuntu ufite ibanga ry’akazi kubera inshingano cyangwa umwanya afite, iyo arimennye mu gihe akiri mu kazi cyangwa amaze kukavamo, aba akoze icyaha.
Iyo ahamwe n’icyo cyaha n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri , n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3,000,000 Frw).


