Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Uruzinduko rw’Umugaba w’Ingabo z’u Burundi i Kinshasa rwaba ruhatse iki?

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, yagiriye urugendo rw’ibanga i Kinshasa mu cyumweru gishize mu gihe indege z’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo zivugwaho kurunda ibikoresho bya gisirikare i Bujumbura mu Burundi.

Uru rugendo n’ibi bikoresho bifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’imyiteguro y’ibitero bishya ku ihuriro AFC/M23 n’umutwe wa MRDP Twirwaneho mu burasirazuba bwa DR Congo cyane cyane mu misozi miremire ya Minembwe.

Amakuru aturuka ku bantu bazi neza iby’izi ngendo avuga ko Gen Niyongabo yaherekejwe n’abasirikare bakuru batandatu b’u Burundi, bagera i Kinshasa tariki ya 06 Kanama 2026, banyuze i Lubumbashi.

Baganiriye n’abo ku ruhande rwa Kinshasa ariko ibiganiro by’impande zombi ntibyatangajwe. Gen Niyongabo n’abo bari kumwe basubiye i Bujumbura tariki ya 07 Kanama 2026 bakoresheje indege y’igisirikare cya DR Congo, FARDC.

Urugendo rwa Gen Prime Niyongabo rwahuriranye n’ingendo nyinshi z’indege za FARDC zigwa mu Burundi. Hagati ya tariki ya 05 n’iya 07 Kanama 2026, indege eshatu za gisirikare zaguye i Bujumbura, aho bivugwa ko zarimo ibikoresho byagenewe gukoreshwa muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru yizewe avuga ko indege 12 z’igisirikare cya DR Congo zahawe uburenganzira bwo kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bujumbura kuva ku wa 23 Nyakanga kugeza ku wa 23 Ukwakira 2026.

Izi ngendo zivugwa mu gihe Leta ya DRC n’iy’u Burundi zivugwaho gutegura uko zakongerera imbaraga ingabo ziri muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zibuze AFC/M23 kwagura ibirindiro.

Iyi myiteguro iri kubaho nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya DRC, iz’u Burundi, FDLR, imitwe ya Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga ryambuwe ibice byinshi mu mirwano yabereye mu nkengero za Komini Minembwe.

Ubu iri huriro rifite ubwoba ko AFC/M23 ishobora kuryambura ibindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo birimo Umujyi wa Baraka ndetse na Fizi muri Teritwari ya Fizi.

Aya makuru avuga ko urugendo rwa Gen Prime Niyongabo i Kinshasa rushobora gutuma ingabo z’u Burundi zongerwa ku rugamba, cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo.

Abasesenguzi bagaragaza ko iri ryaba ari ikosa rikomeye rishobora gusubiza abasirikare b’u Burundi mu bihe bigoye kuko bamaze igihe bapfira ku rugamba rwo muri DR Congo ku bwinshi; ibyatumye bamwe muri bo banga kujya kurwana.

Mu 2024, abasirikare b’u Burundi babarirwa mu magana bafungiwe i Bujumbura kubera kwanga kurwana na AFC/M23 kuko bagaragaza ko batumva impamvu bari mu ntambara mu gihugu kitari icyabo.

Abasirikare banze kurwana bari baramaze kugera muri DRC, basubijwe i Bujumbura hakoreshejwe ubwato n’indege, baburanishwa ibyaha birimo kurenga ku mabwiriza y’ababakuriye, bakatirwa ibihano bitandukanye.

Uretse abakatiwe, hari abandi basirikare benshi b’u Burundi bahungiye mu mahanga kubera ubwoba bw’uko na bo bashoboraga koherezwa mu ntambara yo muri DRC. Abo barimo abofisiye bakuru kugeza ku bafite ipeti rya Colonel.

U Burundi na DRC biri gutegura urugamba bundi bushya mu gihe ibikorwa bya dipolomasi bigamije kurangiza iyi ntambara bikomeje nubwo umusaruro ufatika utaboneka.

Ingendo z’indege z’igisirikare cya DRC i Bujumbura n’urugendo rwa Gen Prime Niyongabo i Kinshasa bigaragaza ko nubwo ibikorwa bya dipolomasi bikomeje, intambara ishobora kongera kurota kandi ikagira ubukana bwinshi.

Kuri Leta ya Félix Tshisekedi Tshilombo, kugaba ikindi gitero gikomeye kuri AFC/M23 bishobora gutuma ihomba kurushaho kuko inshuro nyinshi ingabo zayo zabigerageje, zatsinzwe ndetse nabi, ibyatumye benshi bashidikanya ku gukomera kwa FDNB ikunze gutakwa na Perezida NEVA.

Ariko kandi, n’abasivili babigenderamo cyangwa bagahunga kuko ingabo za Leta ya Kinshasa zikunze gutera ibice byiganjemo abasivili, zitwaje gusa ko bigenzurwa n’uruhande bihanganye.

Ku Burundi, kugira uruhare rwisumbuyeho muri iyi ntambara byashyira Leta ya Evariste Ndayishimiye ku gitutu cyinshi yaterwa no gutakaza abasirikare benshi; bikenyegeza umwuka mubi hagati ye n’igisirikare ndetse n’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi n’ubwo imbaraga zabo ari nke. (Igihe)

Related posts

Kayonza: Umuyobozi w’ishuri yagonze ikiyoka gihita kivamo ihene cyari kimaze kumira [Amafoto]

N. FLAVIEN

Masamba Intore yatangaje ko atazitabira ‘Rwanda Convention USA 2025’.

Muntu Clarisse

Nyaruguru: Abasirikare babiri bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yahitanye umushoferi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777