Amizero
Amakuru Amakuru mashya Imikino

Gen MK Mubarakh yibukije abakinnyi ba APR FC ko gahunda ari ‘Ugukotana’

Ubwo yasuraga Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC aho isanzwe ikorera imyitozo akaba ari naho yakoreye umwiherero i Shyorongi mu karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen MK Mubarakh akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wungirije wa APR F.C, yongeye kubibutsa intego nyamukuru bakwiye guharanira kandi bakayigeraho.

Mu butumwa bwongerera imbaraga yageneye abagize iyi kipe mbere yuko ihura na Les Aigles du Congo, Gen MK Mubarakh yongeye kubibutsa ko gahunda ari imwe rukumbi “Ugukotana”, maze umuhigo bakawuhigurira hakurya, aho akaba yavugaga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Yagize ati: “Mufite umukino ku munsi w’ejo uwo mukino ni nka Finale kuri twe kandi intsinzi igomba kubonekera hakurya hariya Lubumbashi ibindi tukazahurira ku kibuga cy’Indege tuje kubakirana ubwuzu ku bwo guhesha ishema Ikipe n’Abakunzi bacu.”

Mu butumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, Umugaba Mukuru yongeye kubibutsa ko gutsinda umukino ubanza ari rwo rufunguzo rwo kwizera ibiri imbere.

Yagize ati: “Bibe byiza mwitwaye neza mu mukino ubanza kuko ni rwo rufunguzo rwa byose, maze uwo kwishyura tuzawukine twararangije ibyacu dufite n’Umushyitsi mukuru. APR F.C, Intsinzi iteka…”

Biteganyijwe ko APR FC yo mu Rwanda ihura na Les Aigles du Congo yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umukino ukaba uteganyijwe i Lubumbashi ku isaha ya saa cyanda (15h00) kuri iki Cyumweru tariki 06 Nzeri 2026.

Uyu mukino wavuzweho byinshi bitewe n’umubano utifashe neza hagati y’Ibihugu byombi. Bwa mbere APR FC yari yasabye ko bakinira ku kibuga kitari muri iki gihugu kubera Ebola, CAF ibitera utwatsi ivuga ko ibice byagaragayemo Ebola biri kure y’aho bazakinira bituma APR yemera kujyayo ariko yiyemeza ko izagenda ku munsi w’umukino igakoresha indege yihariye ku buryo izagerayo igakina igahita igaruka mu Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko, nabo ntibicaye gutyo gusa kuko nyuma yo kwemeza ko uyu mukino uzabera mu mujyi wa Lubumbashi, iyi kipe yasabye CAF ko yabemerera bakazakina nta bafana, CAF ibanza kubyanga ariko igeze aho ibiha umugisha. Bivugwa ko ku ruhande rwa DR Congo ari muri gahunda yo kwirinda imvururu zaba mu mukino cyangwa nyuma yawo zitejwe n’abafana, iki gihugu kikaba cyahanwa.

Ku rundi ruhande ariko, hari abavuga ko harimo no kwanga ko abafana ba TP Mazembe ya Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa baza ku bwinshi bagafana APR FC yo mu Rwanda, ibintu na none bishobora kugira ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Muri sport, bishobora guha imbaraga APR FC ikaba yatsinda, muri politike bikaba bagaragaza indi sura ku ruhande rwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

General MK Mubarakh yibukije abakinnyi ba APR FC ko gahunda ari imwe rukumbi ‘Ugukotana’.

Related posts

Rubavu: Abaturage bashatse kwica umushoferi w’ikamyo wagonze umunyonzi yabona adapfuye akagaruka kumuhorahoza.

N. FLAVIEN

Waba uzi inkomoko n’ibisobanuro by’izina Yvette ? Ngo kwicisha bugufi si ibintu bye.

N. FLAVIEN

Ahantu nyaburanga hasurwa cyane na ba mukerarugendo mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777