Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ubukungu Uburezi

Abakosoye ibizamimi bya Leta baravuga ko gutangaza amanota batarabahemba ari ukudaha agaciro umurimo bakoze.

Abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) n’icyiciro rusange (O’Level) baravuga ko kuba inzego zikuriye uburezi mu Rwanda zarafashe umwanzuro wo gusohora amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2022-2023 batarabahemba ari ukwirengagiza imvune n’umwanya bakoresha mu murimo wo gukosora ibi bizamini, bagasaba ko bakishyurwa vuba kugirango nabo babashe kugura ibikoresho by’abana babo bazajya kwiga.

Aba barimu bo mu mashuri abanza (Primary) n’abo mu cyiciro rusange (O’ Level), bavuga ko atari kenshi amanota ashobora gusohoka abakosoye batarahabwa agashimwe/agahimbazamusyi bakoreye kuko ngo byaherukaga muri 2019, ubwo nanone amanota yasohotse abakosoye batarahabwa agashimwe kabo, bakaba binubira cyane bene iyi migirire kuko ngo bari babwiwe ko mu cyumweru kimwe bazaba babonye amafaranga yabo.

Ubwo Minisiteri y’Uburezi ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo, yamenyeshaga abanyarwanda ko kuwa Kabiri taliki 12 Nzeri 2023 saa tanu z’amanywa izatangaza amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2022/2023, benshi mu barimu ndetse n’abandi bari bafite aya makuru bahise bandika ubutumwa bwinshi bwerekana akababaro kabo, banagaragaza ko bidakwiye ko hatangazwa amanota abayagizemo uruhare batarahembwa.

Uwitwa Niyibizi Jean de Dieu ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa twitter, yagize ati: “Mukwiye kubanza kwishyura abatumye umusaruro nk’uyu uboneka. Ikirenze ni ukuntu DAF wa NESA yizezaga abakosozi ko bazabona amafaranga bakoreye mu Cyumweru kimwe gusa bakirangiza akazi, none ibyumweru bibaye ibyumweru nta kanunu”.

Ibi ni nako byanditswe n’uwitwa Emmy kuri uru rubuga rwa X, wagize ati: “Ni byiza gutangaza amanota y’abana bacu ariko abakosozi baba barakoze akazi katoroshye, amanota yakabaye atangazwa baramaze kwishyurwa. Ese haba habuze iki banyakubahwa (NESA), turasaba abatuvugira ko mwatuvugira ijwi ryacu rikagera kuri Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, umubyeyi Imana yatwihereye”.

Uwitwa Niyonsaba Fidele na Valens Gashirabake nabo bunze mu rya bagenzi babo bati: “Banyakubahwa (NESA) rwose turabasaba ko mu gihe twishimira umusaruro tujye tubanza tumenye abagize uruhare rukomeye mu gutuma uwo musaruro uboneka ari bo bakosozi. Kuki mutishyura aba bantu ? Nonese tuvugeko nta mafaranga ahari, cyangwa ni ukubirengagiza nkana ! Muzakosore iki kintu cyo kwishimira ibikorwa nyamara ababikoze bababaye, biragayitse”.

Aba barimu kandi banyomoza amakuru ari gutangazwa mu bitangazamakuru bimwe na bimwe ko abakosoye mu mashuri abanza bo baba barahembwe, bakemeza ko ibyo ari ibihuha kuko nabo nta faranga barabona, ibintu byabateye kujya muri Koperative Umwalimu SACCO mu gufata icyo bita quinzaine kuri ayo mafaranga bakoreye, ibyo bemeza ko bibahombya kuko ngo inyungu babakata ari nyinshi bitewe no gutinda kubahemba.

Ni iyihe mpamvu ituma aba barimu bijujutira NESA kandi hatarashira igihe kirekire ?

Ukurikije igihe igikorwa cy’ikosora cyatangiriye n’igihe cyarangiriye; tariki 24/07/2023 kugeza tariki 20/08/2023 ku mashuri abanza na tariki 08/08/2023 kugeza tariki 28/08/2023 ku bakosoye icyiciro rusange, ushobora kumva ko hatarashira igihe kirekire. Gusa ngo babiterwa n’amagambo babwiwe n’Umuyobozi ushinzwe imari n’abakozi muri NESA ubwo yabasuraga, ngo bakaba baratashye bifitemo icyizere ko mu cyumweru kimwe bazaba babonye icyo bakoreye nk’uko bari babyijejwe n’umuyobozi ubifite mu nshingano.

Bati: “Reba nawe DAF arikoze araza, atubwirako NESA itandukanye cyane n’ibindi bigo byayibanjirije, ko yo idashobora gukora ikosa ryo gutinda guhemba abarimu bakoze igikorwa gikomeye nk’iki. Ibaze ko yavuze ngo NESA igomba kugaragaza ubudasa bwayo ku buryo mu cyumweru kimwe izaba iduhembye ! Ubu se igaragaje ubuhe budasa ? Ariko da ubu nabwo ni ubudasa kuko wa mugani buri wese agira udukoryo twe, ubwo nabo turababonye”.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa NESA buvuga kuri uku kwinuba kw’abakosoye ibizamini bya Leta, tubaza umuyobozi mukuru wayo, Dr Bahati Bernard, maze mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW agira ati: “Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo abarimu badufashije gukosora ibizamini bya Leta babone agahimbazamusyi kabo rwose”. Tumubajije igihe bateganya kuba bamaze kubahemba, yirinze kugira icyo atubwira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru twari tugitegereje.

Gukosora ibizamini bya Leta ni igikorwa gitwara amafaranga menshi kuko nko muri uyu mwaka w’amashuri ushize hateganyijwe Miliyari hafi 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda arimo ayo guhemba abakosozi, kubatangira imisanzu muri RSSB, kwishyura imisoro ndetse n’ibindi byose bigenda kuri iki gikorwa nk’ibikoresho, kwishyura aho bakosorera n’ibibagendaho byose, hakaniyongeraho n’abandi bakozi nk’abacunga umutekano, abaforomo bita ku buzima bwabo ndetse n’abinjiza amanota mu mashini kuko abakosozi bataha ibijyanye n’amanota byose byarangiye hasigaye akazi k’inzego zo hejuru.

NESA (National Examination and School Inspection Authority) ni Ikigo cya Leta y’u Rwanda cyagiyeho mu 2020 ku iteka rya Perezida N° 123/01 ryo kuwa 15/10/2020 ryasohotse mu Igazeti ya Leta N° 32 yo kuwa 19/10/2020. Ni Ikigo gikorera muri Minisiteri y’Uburezi ku nshingano z’ibanze zo kugenzura ko amahame aganisha ku ireme ry’uburezi rishyitse ashyirwa mu bikorwa binyuze mu bugenzuzi bw’ibyiciro byose by’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye. NESA yahawe inshingano zirimo n’ibizamini bivuye mu maboko ya REB, iyi nayo ikaba yarasimbuye iyitwaga NEC (National Examinations Council) yatangiranye inshingano zo gutegura, gutanga no gukosora ibizamini bya Leta nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Bahati Bernard uyobora NESA yatangarije www.amizero.rw ko bari gukora ibishoboka ngo abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bishyurwe/Photo Internet.
Ubwo umuyobozi mukuru wa NESA yasuraga abakosozi bakosoraga ibizamini bya Leta mu mwaka ushize wa 2022 kuri site imwe mu Ntara y’Amajyepfo/Photo Internet.
Iyo bakosora bakorera mu matsinda y’abantu batandatu n’umuyobozi wabo wa karindwi/Photo Internet.

Related posts

‘Jeto’ yaba igiye kwifashishwa n’abambuka umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi.

NDAGIJIMANA Flavien

Karongi: Icyemezo cyamagana abasinda n’abambara impenure ntikivugwaho rumwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Imikino Olempike: Kugwa akarambarara ntibyamubujije kurangiza isiganwa ari uwa mbere

NDAGIJIMANA Flavien

7 comments

Xaveline September 13, 2023 at 6:38 PM

Ni agahomamunwa! Ayo manota nta gaciro akwiye guhabwa mu gihe uwayemeje yambuwe
Ariko ubundi amafaranga bahembwa ava hehe?

Reply
AUGUSTUS September 13, 2023 at 6:39 PM

Ubundi se kuki iminsi yose bahamara abashinzwe ibyamafaranga bataba bararangije payroll kuburyo uwakosoye yataha ayasangayo???
Inshingano zabo zari izo gukosora kdi zararangiye !! C’est tout 🙅🏽‍♂️
Nibabahe ibyabo rwose !

Reply
UJENEZA September 13, 2023 at 6:42 PM

Uraje unavugeko muri vacance bahembwa kobakwiye gukora akazi kose kajyanye ni inshingano zabo se ? Hariya bakwiye guhembwa kuko cyari ikiraka kandi cyagenewe amafaranga runaka mu ngengo y’imari !!

Reply
Byishimo September 13, 2023 at 6:43 PM

Leta ni umubyeyi izabishyura ahubwo ni gerageze minerval z’abana ziboneke kuko amashuri aregereje rwose 👍

Reply
HABIB September 14, 2023 at 6:27 AM

Aba barimu bakosoye bakwiye guhembwa rwose kandi vuba kuko igihe bakosoraga bari barigomwe indi mirimo yabo mu rugo cyangwa se kuba baruhuka mu gihe abarimu bagenzi babo bari bari muri business zabo binjiza agafaranga abandi bibereye mu kiruhuko. Leta ibishyure kuko aya mafaranga aba yarateganijwe na mbere yuko igikorwa kiba (budget)

Reply
Gasominari September 14, 2023 at 6:29 AM

Nonese harya muzi ko ingengo y’imari ari amafaranga aba arunze ahantu runaka ? Wapi !! Bayateganya mu mpapuro ariko rimwe na rimwe nta argent liquide !! Ubwo rero wasanga amafaranga yo kubahemba hari ahandi bayategereje mube mwihanganye !!

Reply
Masengesho September 19, 2023 at 6:54 AM

Ibya NESA ni amayobera pe 😪 gusa aho bigeze rero ndabona iki kibazo kimaze kurenga ubwenge bwacu !!!! Batwicira gahunda cyane, bashobora kuba batagira plan kandi bo bazidusaba umunsi kuwundi !! Gusa ku Mana byose birashoboka, reka dutegereze Imana twihanganye kuko yo ntabwo irenganya.

Reply

Leave a Comment