Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ikoranabuhanga Politike Umutekano

FARDC igiye kurasa M23 ku buryo abato bazajya bumva ngo ‘kera habayeho’.

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zatangaje ko ziri mu myiteguro ya nyuma y’urugamba karundura rwo  kurandura umutwe wa M23 ukava ku butaka bwabo ku buryo ngo abato bazajya bawumva mu mateka.

Ibi bitangajwe mu gihe iki DR Congo ikomeje kurangwamo umutekano muke kubera imitwe itandukanye ariko ku isonga hakaza umutwe  wa M23 wazengereje Leta uyisaba ko yareka guheza abavuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse n’irindi hohoterwa ryose rikorerwa abaturage, ikimakaza imiyoborere myiza.

Bivugwa ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’abazifasha mu rugamba barimo abacanshuro, ingabo zo mu Bihugu bimwe bya SADC zaje rwihishwa n’inyeshyamba zahurijwe mu cyiswe ‘Wazalendo’ zamaze gushinga imbunda nini mu bice byinshi biherereye muri Teritwari za Masisi, Nyiragongo na Rutshuru bagamije gutsinsura M23.

Bimwe mu bice bivugwa ko byamaze kugeramo abasirikare benshi ndetse n’izi mbunda za rutura, harimo ahitwa ku Rugi, hafi y’igikuyu cya Perezida Kabila; aha ngo harunzwe abasirikare ba FARDC na FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Aha ngo hakaba harashyizwe BM-21 na Katyusha, bigamije guhabya umwanzi wagerageza kuzamura umutwe mu gihe cy’urugamba.

Ahandi havugwa, ni ahitwa Kabati ho hongerewe inyeshyamba zizwiho gukorana bya hafi n’ingabo za FARDC, izi ngo ni izo mu mutwe wa Nyatura na FDLR, mu gihe ahitwa ku Rusengero na Makombo ho hararunzwe FDLR yonyine, ibikomeje gushimangira imikoranire yimbitse yayo na Leta ya DR Congo.

Amakuru akomeza avuga ko ahitwa Kingi hari uruvange rwa FARDC zivanze na Nyatura na FDLR, ku makara ho hari FARDC, naho ahazwi nko mu ifamu ya Kamanzi no kwa Sadron hakaba hari Colonel Ruhinda wamamaye, uyu akaba ayoboye umutwe udasanzwe w’inyeshyamba za FDLR (Special Force) izwi nka CRAP, uyu ngo akaba ari wo Leta ya DR Congo yizeye cyane kubera ubuhanga mu kurwana.

Hari amakuru yemeza ko za ngabo zaturutse muri bimwe mu Bihugu bigize SADC (Southern African Development Community) n’abacanshuro baturutse mu Burusiya no muri Roumanie, zaba zaramaze kwinjizwa rwihishwa ngo zikaba zarashyizwe mu gace ka  Sake gafatwa nk’umuhogo w’Umujyi wa Goma, aho ngo ziri no mu bikorwa byo gutoza FARDC ibijyanye n’ikoranabuhanga ryose mu gace ka Mubambiro.

Ibi bikorwa byose bya gisirikare, ngo bigamije guhuriza hamwe imbaraga n’ibikoresho mu rwego rwo gutsinsura M23 n’abayifasha maze ngo ikazasigara ari amateka ku buryo ngo n’abazavuka bazajya bumva havugwa ngo “kera habayeho abitwaga M23” bakabaza amateka yabo n’uko byabagendekeye, ngo kuko Leta irambiwe agasuguro kandi ikaba ishaka ko abaturage bo mu Burasirazuba baruhuka umugogoro bamaranye hafi imyaka 30.

Hari kandi amakuru aherutse gushyirwa hanze na FARDC ko mu bice byegereye Kibumba, ahasanzwe hari mu maboko ya EACRF ubu hageze izi ngabo za Leta mu rwego rwo gukomeza ibirindiro birinda ko umwanzi wabo (bemeza ko ari ingabo z’u Rwanda mu isura ya M23) yabaca mu rihumye, ngo bakaba biteguye kumwatsaho umuriro ku buryo ngo atzongera gutekereza ubutaka bwa DR Congo.

Izindi ngabo nyinshi kandi za FARDC ngo zaba zaramaze kugera ahitwa Gashuga hafi ya Mweso bavuye mu bice bya Nyanzare, hakaba ngo hari n’abandi benshi binjiye mu ishyamba rya Nyiragongo aho basanze FDLR mu bufatanye ntayegayezwa bitegura ko isaha ku isaha bazatangiza ibitero bise simusiga kuri M23 bo bakunze kwita ko ari igisirikare cy’u Rwanda RDF kirwana mu isura ya M23.

N’ubwo Leta ikomeje kwitegura, Sosiyete Sivile yo muri Nyiragongo yo yatangaje ko kuva Taliki 07 Nzeri 2023, M23 ikomeje gukaza ibirindiro yongera intwaro ziremereye kandi zigezweho ndetse n’abasirikare benshi, aho yemeza ko abaje ari abasirikare kabuhariwe b’u Rwanda kuko ngo hari amakuru yizewe bafite y’aho bambukiye n’igihe bambukiye, aba ngo bakaba baritabajwe mu rwego rwo guhangana n’ikoranabuhanga iryo ari ryo ryose rya FARDC n’ababafasha.

Zimwe mu ntwaro zikomeye bivugwa ko FARDC yaba yararonse muri 2022 zivuye mu Bushinwa/Photo Internet.
Abacanshuro ba Wagner ni bamwe mu bari gufasha FARDC muri iyi nkundura/Photo Internet.
Abasirikare badasanzwe ba DR Congo ngo nibo iki gihugu gitezeho amakiriro mu kurandura M23/Photo Presidence RDC.
Ibikoresho bigezweho by’abarinda Felix Tshisekedi nabo bari koherezwa ku rugamba mu Burasirazuba/Photo Presidence rdc.
Bene ibi bimodoka byikoreye imbunda z’iminwa myinshi zirasa urufaya rwa misile (BM-21) na Katyusha ni zimwe mu zo FARDC yakunze kwifashisha ndetse na n’ubu ngo ikaba izihanze amaso/Photo internet.

Related posts

Milwaukee Bucks na Phoenix Suns ku mikino ya nyuma ya NBA: Ninde uzegukana igikombe cy’uyu mwaka?

NDAGIJIMANA Flavien

Nyuma yo kwibasirwa n’amapfa akabije, u Bushinwa burimo gukora ibicu ngo imvura igwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Kigali: Perezida Kagame n’ Umuyobozi wa FIFA bafunguye ku mugaragaro Stade yitiriwe Pelé.

NDAGIJIMANA Flavien

4 comments

Nkanika September 12, 2023 at 9:12 PM

Ariko narumiwe koko 🤭 😭 ubu se izi ngegera ngo ni katanyama zumva zashobora kurandura Intare za Sarambwe ? Keretse M23 niyemera kurambika intwaro naho ubundi muzaba mumbwira aka katanyama za bitama Tshisekedi Tshilombo Gisuguti !!! Sha hagiye gushya pe 🙏 bazabirukansa babageze Katanga !!

Reply
Porotasi September 13, 2023 at 7:42 AM

Ariko se Congo yo yabaye ite koko ? Nibavuge bakora bareke gukangata ngo bazamaraho !! Igihe babakubitiye biruka ubundi baziko hari ibishya bazanye ? Ntabyo mbonye rwose ahubwo ni ugutera ubwoba bitwaje ko ari Igisirikare cya 72 ku Isi yose

Reply
Claudien September 13, 2023 at 7:44 AM

C’est pas la taille du chien qui importe dans le combat! C’est la combactivite dans ce chien qui importe

Reply
POSIYANI September 13, 2023 at 5:42 PM

Ubwo katanyama zirongeye zigiye kwiyongoza intare za sarambwe 😳 amateka arandikwa nirebera abarabura umugati abandi bafate kuri blue band batari bazi mu mashyamba !! Nzaba ndora da 🤷‍

Reply

Leave a Comment