Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Trending News Umutekano

Igisirikare cya DR Congo kirigamba kugira abasirikare ibihumbi 40 bambariye kurimbura M23.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC kirigamba ko kimaze kugira umubare uhagije w’abasore n’inkumi bari guhabwa imyitozo ya gisirikare, kugirango binjizwe mu ngabo z’Igihugu, mu rwego rwo kwitegura kugaba ibitero simusiga ku buryo umutwe wa M23 uzahinduka amateka ntuzongere kubaho ukundi.

Umuvugizi w’Igisirikare cya DR Congo, Lt Gen Sylvain Ekenge Bomusa mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa Mbere tariki 11 Nzeri 2023, yabajijwe aho igikorwa cyo kwinjiza abasirikare bashya muri FARDC n’umubare wabo kigeze, asubiza ko kugeza ubu, FARDC yamaze kubona abasore n’inkumi n’abandi bantu babishoboye bagera ku bihumbi 40 ndetse ko batangiye  guhabwa imyitozo ya gisirikare mu bigo  byabugenewe biherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Lt Gen Sylvain Ekenge Bomusa, yakomeje avuga ko ubu, abagera ku bihumbi 10 bari gutorezwa mu kigo cya Kitona muri Congo Central, ibihumbi 7 mu kigo cya Mura muri Haut Katanga, ibihumbi 5 mu kigo cya Lokosa giherereye i Kisangani, inkumi zigera kuri 800 ziri kwitoreza mu kigo cya Tombagadio muri Congo Central, naho ibihumbi 14 bikitoreza mu kigo cya Kamina kiri muri Haut Lomami.

Yakomeje avuga ko hari n’abandi bagera ku bihumbi 3 ,bari kwitoreza mu kigo cy’Abakomando cya Lwama giherereye i Kindu muri Maniema n’abandi barenga ibihumbi 2 bari kwitoreza mu bindi  bigo, yongeraho ko aba bose uko bakabaye, bagomba gushyirwa mu mitwe y’ingabo zirwanira ku butaka ndetse ko mu minsi ya vuba, bagiye gutangira kwinjiza abandi bazashyirwa mu ngabo zirwanira mu kirere no mu mazi, ngo ibi byose bikaba byaraturutse ku bushotoranyi bw’u Rwanda no gutera inkunga M23, ibyatumye abasore n’inkumi bangana batya bashishikarira kuza mu ngabo z’Igihugu nk’uko baheruka kubisabwa na Perezida Felix Tshisekdikedi Tshilombo.

Iyi mpuruza ya bwana Felix Tshisekdikedi Tshilombo, ngo yatangiye ubwo M23 yarimo yigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru yerekeza muri Masisi. Tariki 03 Ugushyingo 2022 nibwo yasabye abasore, inkumi n’abandi bose babishoboye, kujya mu ngabo z’Igihugu ku bwinshi kugirango batange umusanzu wabo mu rwego rwo guhangana na M23 avuga ko iterwa inkunga n’u Rwanda akunda kwita  umushotoranyi nk’uko tubikesha Rwandatribune.

Gusa n’ubwo hamaze igihe hari agahenge gakomoka ku myanzuro ya Luanda na Nairobi, kugeza ubu imirwano ya hato na hato hagati ya M23 n’imitwe ya Nyatura, Mai Mai na FDLR  isanzwe ikorana na FARDC ntisiba muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi  ndetse amakuru akemeza ko igisirikare cya Leta ya DR Congo, FARDC kiri mu myiteguro ikomeye igamije kurandura burundu M23 n’abayiri inyuma bose, ibyo abakurikiranira hafi iby’iyi mirwano bita kwikirigita ugaseka.

Maj Willy Ngoma uvugira M23 mu bya gisirikare nawe yemeza ko igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu myiteguro ikomeye yo kubagabaho ibitero, gusa akemeza ko ngo na M23 yiteguye bihagije kuko ngo itazatega impanga ngo bahonde, ahubwo nk’abasirikare kandi batojwe neza biteguye kwirwanaho no kurengera abaturage barwanira umunsi ku munsi.

Abarwanyi ba M23 nabo bemeza ko bahagaze bwuma ko uwaza wese bazamwereka ko na nyina w’undi abyara umuhungu/Photo internet.
Abasirikare bashya ba FARDC bari gutorezwa hirya no hino mu Gihugu mu rwego rwo guhangana na M23/Photo internet.
Umuvugizi wa FARDC yemeza ko igisirikare avugira kimaze kubona ibihumbi 40 byiteguye kirukana M23 yabazengereje/Photo internet.
Abacanshuro ba Wagner ni bamwe mu bari gufasha FARDC muri iyi myiteguro/Photo Internet.

Related posts

Muhanga: Polisi yarashe ukekwaho kuyogoza rubanda ahita apfa.

NDAGIJIMANA Flavien

Amatsinda y’amakipe azakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri yamenyekanye

NDAGIJIMANA Flavien

Korali Twubakumurimo yataramiye abo mu Gashangiro basubizwamo imbaraga.

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Ichaligonza September 13, 2023 at 8:39 PM

Hahahhh! Aba nabo baza bancanga ! Bizaterwa n’igihari!
Ubwinshi na Tactic/strategy y’urugamba biratandukanye cyane bana mboka 🤷‍♂️😏

Reply
Kajuguri September 13, 2023 at 8:46 PM

Ntabwo ibyo biteye ubwoba na gato rwose !!! nubundi iyo ntacyo izageraho umugambi wabo umenyekana kare kandi burya ngo ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka !!! FARDC FDLR oyeeeeee 🤣🤣

Reply
Muzibo September 13, 2023 at 8:49 PM

Umuntu iyo arwana n’uwo adashoboye n’ubundi aravugango nyabuna rubanda rw’Umwami nimumfate ntica umuntu !! Burya rero nta kindi kiba kimuvugisha ahubwo ni ubwoba bw’uwo bahanganye ngo wenda arebeko yagira ubwoba akaba yakuramo ake karenge batarwanye maze yigambe intsinzi !!! 😭😭🤷‍♂

Reply

Leave a Comment