Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Musanze: Poly Turikumwe agiye gukora igitaramo cy’amateka yatumiyemo Prosper Nkomezi na Dominic Ashimwe.

Umuramyi nyarwanda Poly Turikumwe usengera mu Itorero rya Zion Temple, mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, agiye gukora igitaramo cy’amateka aho azashyiza ku mugaragaro umuzingo wa mbere w’indirimbo ze yise ‘UGIRA NEZA’.

Uyu muramyi watangiye gukora nk’umuhanzi ku giti cye mu mwaka wa 2019, aganira na AMIZERO.RW, yahamije ko kuramya no guhimbaza Imana kuri we atari ibya none kuko ngo yabitangiye akiri umwana muto cyane. Akaba asanga iki gitaramo ari icy’amateka kuko ngo bizaba ari ubwa mbere mu buzima akoze igikorwa nk’iki.

Mu bikorwa bindi amaze gukora, yagize ati: “Kugeza ubu maze gukora indirimbo umunani ari nazo nzashyira ahagaragara ku Cyumweru tariki 04 Ukuboza 2022, saa munani z’amanywa. Si ubwa mbere ngiye gukora igitaramo kuko n’ubundi mu kwezi kwa 12 muri 2019 nakoze ikindi gitaramo kandi abacyitabiriye barabyibuka ko cyari cyiza cyane”.

Abajijwe ku myiteguro, yavuze ko ubu ari mu myiteguro y’igitaramo cyo kumurika umuzingo we wa mbere [UGIRA NEZA ALBUM LAUNCH] uzaba uriho indirimbo umunani, akaba yaratumiye bamwe mu bahanzi bo mu Mujyi wa Kigali bafite amazina azwi nka Prosper Nkomezi na Dominic Ashimwe.

Yongeyeho ko kandi muri iki gitaramo azaba ari kumwe n’umuhanzi Vincent w’i Musanze ndetse ngo ku bakunzi b’ijambo ry’Imana akaba yarabatekerejeho akabatumirira Evangeliste Irenée Ruhogo ukunzwe cyane mu nyigisho zibohora. Kuri aba hakaziyongeraho Asaph Music International na Gisubizo Ministries.

Poly Turikumwe yasabye abakunzi be ndetse n’abakunzi b’umusaraba muri rusange kurushaho kwegera Imana no kuyikunda kurushaho muri ibi bihe bigoye, anabasaba ko bakomeza kumushyigikira banyuze kuri YouTube Channel ye yitwa ‘Poly Turikumwe‘, anabasaba ko ku munsi wa Launch bazazinduka kugirango bakurikirane ibyiza batekanye kuko ngo kubwe abona kizaba ari igitaramo kidasanzwe muri Musanze.

Mu rwego rwo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga u Rwanda rugezeho, iki gitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo za Poly Turikumwe, kizatambuka imbonankubone [Live Streaming] kuri Channel ye bwite ‘Poly Turikumwe’ no kuri ‘BOHOKA TV‘.

Dominic Ashimwe azataramira abakunzi be bari bamukumbuye.
Umuvugabutumwa Irenée Ruhogo azafasha abazitabira gucengerwa n’Ijambo ry’Imana.
Umuhanzi Prosper Nkomezi azaririmba muri iki gitaramo.
Umurwanyi Poly Turikumwe mu myiteguro y’igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere.

Related posts

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri: Amasaha yo guhagarika ingendo yahindutse

NDAGIJIMANA Flavien

ULK Gisenyi: Abagera kuri 267 bahawe impamyabumenyi biyemeza guhangana n’imibereho yo hanze aha [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yijeje abamotari ko igihe kigeze ngo bahozwe ayo barize.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment