Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo hagati y’Uturere n’Umujyi wa Kigali zemewe. Bugesera, Nyanza na Gisagara bakomeje gufungirwa.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:

Ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbiri z’ijoro.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye zemewe, uretse ingendo zo kujya no kuva mu turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara.

Bitandukanye n’uko byari bisanzwe, iyi nama yateranye abagize guverinoma bose bari hamwe muri Village Urugwiro, ibintu bitaherukaga kuko izi nama zari zisigaye ziba hifashishijwe ikoranabuhanga nkuko byagenze ku iheruka kuba ku wa 19 Gashyantare 2021.

Abagize guverinoma baherukaga guhurira hamwe mu nama yabaye imbonankubone ku wa 14 Ukuboza 2020, mu gihe nyuma y’iminsi mike icyorezo cyaje kongera gukaza umurego ndetse u Rwanda ruhita rwinjira mu cyiciro cya kabiri cya COVID-19.

Biteganyijwe ko izi ngamba zizatangira kubahirizwa mu gihugu hose kuva ku wa 16 Werurwe mu gihe zizongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri.

Inama yafashe izi ngamba ni iya mbere yateranye kuva u Rwanda rutangiye gukingira Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye kuva ku wa 5 Werurwe 2021.

Abantu 257 449 bamaze gukingirwa ndetse Minisante irateganya ko Abanyarwanda 60% bazaba barakingiwe bitarenze Kamena 2022.

Ingamba zizubahirizwa mu gihugu hose:

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z’ijoro (9:00Pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00Am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbili z’ijoro (8:00Pm).

b. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’igihugu ziremewe, uretse ingendo zo kujya no kuva mu Turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara. Amabwiriza yihariye azakurikizwa muri utwo turere uko ari dutatu azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

c. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

d. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) ziremewe. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho inama ziteranira. Abitabiriye inama basabwa kwipimisha COVID-19 mu gihe umubare wabo urenze abantu 20.

e. Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

f. Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza. Buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi b’ingenzi bemerewe kuyakoreramo. Ibikorwa byose bizajya bifunga saa Mbili z’ijoro (8:00Pm).

g. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

h. Resitora na Café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiliya kugeza saa Mbili za nimugoroba (8:00Pm).

i. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

j. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu.

k. Abagenzi bose baza n’abava ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR Test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda COVID-19.

l. Ibikorwa by’Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

m. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

n. Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga. Pisine (swimming pool) na spas zizakomeza gufunga. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe kogera muri pisine ya hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

o. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

p. Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero riremewe ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibirori byo kwiyakira birabujijwe.

q. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

Inama y’Abaminisitiri yibukije abaturage ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki.

Related posts

U Rwanda rwashyikirije DR Congo imirambo ibiri y’abasirikare bayo barashwe barenze umupaka.

NDAGIJIMANA Flavien

Uganda: Intare esheshatu zasanzwe muri Queen Elizabeth National Park zapfuye.

NDAGIJIMANA Flavien

Abasirikare basaga 1700 bari bagotewe mu ruganda Azovstal bamaze kuyamanika imbere y’Abarusiya [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment