Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Ubutabera Ubuzima

Abenga inzoga zitujuje ubuziranenge bagera kuri 50 bamaze gutabwa muri yombi

Ishami rishinzwe Iperereza ry’Ibyaha no Kurwanya Iterabwoba mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ryatangaje ko abantu 50 barimo n’abanyenganda bamaze gufungwa bakurikiranyweho kwenga no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, aho bamwe bakoraga ibinyuranyije n’ibyo baherewe uburenganzira.

Ibyo byagarutsweho ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 02 Kanama 2026 mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kigaruka ku ngamba zafashwe mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iperereza ry’Ibyaha no Kurwanya Iterabwoba muri RIB, Peter Karake, yavuze ko hari inganda z’ibinyobwa bisembuye zafunzwe kubera gukoresha ibinyabutabire bitemewe cyangwa gukora ibinyuranye n’ibyo baherewe uburenganzira.

Ati “Iperereza ryagaragaje ko ibinyabutabire bakoreshaga babivangaga mu buryo butemewe. Bakoraga ibitandukanye n’ibyo bemerewe kandi bakabikorera ahantu hihishe nko mu mwobo ku buryo washoboraga kuhagera ntumenye n’ibihakorerwa.”

Ikindi kibazo cyagaragaye mu nganda zafunzwe harimo umwanda ukabije no gukoresha ibikoresho bitemewe nko gutarira muri pulasitiki kandi bitemewe.

Yagaragaje ko mu minsi 10 ishize, habayeho iperereza kuri ibi binyobwa, hafungwa inganda zigera kuri 90 zengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse abantu barenga 50 barafungwa mu gihe abandi bagishakishwa.

Icyaha cyo gukwirakwiza ibintu bitujuje ubuziranenge cyangwa bishobora guhumanya ubuzima bw’abantu gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu kuva kuri miliyoni 1 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw.

Izi nganda 90 zamaze gufungwa ziyongereyeho izindi zatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) ko zafunzwe ku wa 2 Kanama 2026.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yasobanuye ko ibyo abo bantu bakoraga ari ubugome kuko bari bazi neza ingaruka bigira, ndetse asaba abantu kwirinda kongera kugura ibinyobwa byahagaritswe mu gihe ibikorwa byo kubikura ku isoko bikiri gukorwa.

Yavuze ko ubundi bidasobanutse neza uburyo inganda zikora ibinyobwa ari zo nyinshi mu gihugu kandi ibyo zikora ari byo bigoye gukora.

Ati “Tumenyereye ubundi ko mu gihugu dufite inganda ebyiri zenga izi nzoga za ‘bière’, ariko twasanze inganda zenga ibyuma bifite alcohol ya 40% zirenga 200 mu gihugu kandi ari byo bigoye gutunganya. Hari n’aho umuntu yabyukaga akavuga ati ‘nanjye nabikora ‘mumpe ethanol gusa nkwereke’ ubwo akabivanga ababinyoye bikabateza ibibazo.”

Mu ngaruka z’ibi binyobwa harimo kuba byongera indwara zitandura, ku buryo inzego z’ubuzima zigaragaza ko abazirwara biyongera, bityo n’Igihugu kikazakenera kongera amafaranga menshi mu rwego rwo kubavuza.

Related posts

Safari wamamaye ku mbuga nkoranyambaga aniga DASSO yasabiwe gufungwa iminsi 30.

N. FLAVIEN

Umujyi wa Mariupol uvuze iki mu ntambara hagati y’Uburusiya na Ukraine?

N. FLAVIEN

Karongi: Bibukijwe ibyiza byo gukorana na Koperative Umwalimu SACCO.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777