Amizero
Amakuru Amakuru mashya Uburezi

Minisiteri y’Uburezi yatangaje izindi mpinduka mu mwaka w’amashuri utaha

Mu kiganiro cyihariye Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA rwagiranye na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, kigatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, Radio Rwanda na Radio z’Abaturage kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Kanama 2026, hagarutswe ku ishusho y’uburezi mu mwaka w’amashuri ushize, imyiteguro y’uwa 2026/2027 n’impinduka z’ingenzi zitezwe mu burezi.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko uhereye mu mwaka w’amashuri utaha wa 2026/2027, abanyeshuri biga mu mashuri atoza abarimu bigisha mu mashuri abanza (TTC), bazajya biga imyaka itanu bagasohoka bafite Impamyabumenyi ya A1. Ibi byashyizweho mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’abarimu bazafasha mu kugera ku cyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko ubufasha Leta yahaga amashuri ngo abashe gukora buzongerwa kugira ngo buhuzwe n’ibiciro biri ku masoko ndetse umusanzu w’ababyeyi na wo uzongerwa. Aya mafaranga Leta yageneraga amashuri (Capitation Grant) aziyongeraho hejuru ya 65%.

Ababyeyi bafite abana mu cyiciro cy’incuke (Nursery) n’amashuri abanza (Primary) batangaga 975 Frw ku gihembwe, ayo mafaranga azazamuka abe 2000 Frw. Ababyeyi bafite abana mu mashuri yisumbuye mu bigo biga bataha (Day schools) bishyuraga 19.500 Frw bazajya batanga 24.000 Frw. Abiga mu bigo bibacumbikira (Boarding schools) batangaga 85.000 Frw bazajya bishyura 110.000 Frw ku gihembwe.

Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatandatu zije ziyongera ku zindi zagiye zitangazwa mu minsi yashize. Ibi kandi ni ngombwa kuko Ibihugu bitandukanye bifata uburezi nk’inkingi ihamye y’iterambere bityo izi mpinduka zikaba ziterwa no guhuza uburezi n’aho Isi iba igana nk’uko bigaragara muri zimwe mu mpinduka zikurikira zakozwe mu myaka ya vuba.

Impuzamasomo (Combinations) zarahindutse

Ubusanzwe umunyeshuri warangizaga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, atsinze ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa Gatatu, yahitagamo impuzamasomo aziga muri 11 zari zihari mu burezi rusange, na Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro agahabwa icyo kwiga bijyanye n’ibyo yatsinze.

Kuri ubu, mu burezi rusange abanyeshuri bashobora guhitamo kwiga gusa amasomo akubiye mu byiciro by’imyigire (learning pathways) bitatu, ari byo Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu n’Indimi.

Abanyeshuri biga amasomo angana

Nyuma yuko hasigaye ibyiciro by’imyigire (learning pathways) bitatu gusa, amasomo abanyeshuri biga yiyongereye hashingiwe ku cyiciro bahisemo gukomeza kwiga.

Muri buri cyiciro umuntu yiga amasomo ane ajyanye neza n’ibyo ari kwiga, hiyongereho amasomo atatu yigwa mu yandi mashami ndetse n’andi masomo ane yigwa na buri munyeshuri nta yandi mahitamo (Compulsory courses) ari yo Ikoranabuhanga, Guhanga imirimo, Ubumenyi rusange n’Iyobokamana ndetse na Siporo.

Abanyeshuri biga mu cyiciro cy’Imibare na siyanse, harimo ibice bibiri aho kimwe cyiga Imibare, Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (Maths, Chemistry, Physics and Biology) ikindi cyikiga Imibare, Ubukungu, Ubumenyi bw’Isi n’Ubugenge (Mathematics, Economics, Geography, and Physics). Kuri ayo masomo kandi hiyongeraho Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Abiga Ubumenyamuntu bo biga Amateka, Ubumenyi bw’Isi, Ubuvanganzo mu Cyongereza n’Imitekerereze (History, Geography, Literature in English, and Psychology).

Ku rundi ruhande abiga indimi bafite amasomo ane y’ingenzi (Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili kandi hakigwa igice cy’Ubuvanganzo n’ikibonezamvugo mu buryo bwimbitse muri buri rurimi. Andi masomo bongeraho ni Imibare, Amateka n’Ubumenyi bw’Isi.

Amahitamo y’ibyo umuntu ashobora gukora yariyongeye

MINEDUC yatangaje ko kwiga muri ubwo buryo, bifasha abanyeshuri kugira ubumenyi muri byinshi bitandukanye n’uko byari bisanzwe. “Bose bazajya biga amasomo 11 harimo arindwi ajyanye n’umuyoboro w’amasomo bahisemo. Uyu mwana afite amahirwe menshi bitandukanye na mbere haba mu byo ashobora gukora ariko n’ibyo ashobora kwiga muri Kaminuza.”

Buri shuri rigira ibyiciro bibiri

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, buri shuri ryahawe ibyiciro nibura bibiri kugira ngo bifashe abana kuba bahitamo. “Hakozwe isesengura ryo kumenya amashuri afite ubushobozi bwo kuba yashyirwaho ibyiciro byose uko ari bitatu n’ashobora kwakira bibiri gusa.”

Bijyanye n’impinduka zakozwe n’ibikoresho bisabwa, REB yateganyije ko nta shuri ryagombaga guhabwa icyiciro cyo kwiga Imibare na siyanse ridafite laboratwari yifashishwa mu masomo ajyanye na siyanse.

Yagaragaje ko amwe mu mashuri yari afite amasomo ajyanye na siyanse adafite laboratwari yambuwe ubushobozi bwo kuyigisha, agahabwa ibindi byiciro.

Ibizamini bya Leta

Muri izi mpinduka, byari biteganyijwe ko mu bizamini bya Leta, bisoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye, abanyeshuri bose bagombaga gukora amasomo arindwi ajyanye n’icyiciro cy’amasomo bahisemo (learning pathways).

Ibizamini by’amasomo ane yigwa n’abanyeshuri bose bitegurwa na NESA ariko bikorerwe ku rwego rw’ibigo by’amashuri nk’ibizamini bisanzwe.

Byari biteganyijwe ko muri aya masomo ibijyanye n’Ikoranabuhanga n’amasomo ya siporo bizajya bikorwa mu buryo bwo gushyira mu ngiro ibyo bize (practical) naho isomo ryo guhanga umurimo (Entrepreneurship) abanyeshuri bazajya basabwa gukora igitekerezo cy’umushinga ushobora kuzana impinduka (Business proposal) bitandukanye n’uko byakorwaga mbere.

Mu rwego rwo guha agaciro amasomo yose ayo manota akaba ateranywa ku yandi yakozwe mu bizamini bya Leta ku rwego rw’Igihugu uko ari arindwi.

Leta y’u Rwanda yubatse ibyumba by’amashuri byinshi mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu cyumba, yongera umushahara wa mwarimu, hahindurwa uburyo bwo kwigisha aho kuri ubu umwana ari we shingiro rya byose (CBC), ndetse hakaba hakomeje gukorwa byinshi kugirango uburezi bw’u Rwanda bugere ku rwego rwiza.

Related posts

Akarere ka Gakenke kaje ku mwanya wa mbere mu miyoborere n’imitangire ya serivise

N. FLAVIEN

Umuhanzi Bosco yasohoye indirimbo ‘Kumbe’ yibutsa abantu gucungurwa kwabo [VIDEO].

N. FLAVIEN

Turebere hamwe ibyiza byo guhoberana bikorwa n’abatari bacye ku Isi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777