Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu Ubuzima

Ni irihe banga Akarere ka Gakenke gakoresha mu kwesa umuhigo wa EjoHeza?

Akarere ka Gakenke nka kamwe muri dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, gafite igikombe kahawe ko kahize utundi twose mu Rwanda mu kwesa umuhigo wa EjoHeza mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, ibintu byatumye hari abibaza ibanga aka Karere katabarirwa mu dukize kaba gakoresha kuko n’uyu mwaka ngo kagomba kugumana uwo mwanya.

RSSB ifite mu nshingano gucunga imisanzu itangwa muri EjoHeza, yatangaje ko muri 2021/2022 Akarere ka Gakenke kesheje uwo muhigo ku kigero cya 171%, kaza ku mwanya wa mbere n’umusanzu ungana na miliyoni 642.3 Frw ku ntego ya miliyoni 375 Frw kari kihaye.

Ushobora kwibaza ukuntu Akarere nka Gakenke kaza imbere y’utundi Turere dushobora kuba tukarusha ubukire cyangwa se umutungo mu bigaragara nka Nyamasheke yaje ku mwanya wa kabiri, Gicumbi ku mwanya wa gatatu, Rusizi ku mwanya wa kane na Rubavu yaje ku mwanya wa gatanu mu mwaka ushize.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko nta banga ridasanzwe bakoresheje kugirango bese uwo muhigo, ko ahubwo bisaba gukorera hamwe, buri wese mu Bayobozi akabanza kumva neza gahunda ya EjoHeza, akabona kuyisobanurira umuturage kuko burya umuturage iyo yiyumva mu bimukorerwa biba byiza kurushaho.

Yagize ati: “Si umwaka ushize gusa kuko n’uyu tugomba kuguma ku mwanya wacu wa mbere. Aho tugeze uyu munsi Gakenke ni iya 4 mu bwizigame mu Turere 30. Abaturage basaga ibihumbi 108 bamaze kwizigamira muri Ejo Heza mu gihe dufite abasaga ibihumbi 390. Intego ni uko vuba cyane tuba twageze ku mwanya wa mbere. Ni ubufatanye buri muyobozi akabyumva maze umuturage nawe akiyumvamo wa Muyobozi, amata ahita abyara amavuta”.

Ese koko nk’uko Meya Jean Marie Vianney abivuga byaba bishoboka hatabayemo andi mabanga? Sengabo Jean de la Paix, ni Agronome w’Umurenge wa Gakenke akaba ari nawe ushinzwe gukurikirana gahunda ya EjoHeza muri uyu Murenge. Avuga ko icya mbere ari ubushake no kumva ko iyi gahunda ireba buri wese kandi umuturage akerekwa neza icyo EjoHeza imumariye.

Yagize ati: “Nonese uretse kutabiha agaciro, abantu dufite mu Masibo bashobora kubona byibuze 1000 mu Cyumweru bangana iki? Kuba mu Mudugudu ugere mu Kagari noneho urebe ku Murenge! Icyo bisaba ni uko buri wese mu Bayobozi abigira ibye naho abaturage bacu bo ni abana beza kuko barumva, upfa kuba waberetse icyo bibamariye”.

Ibi kandi bishimangirwa na Umugwaneza Cécile, Umucungamutungo wa Koperative Umurenge SACCO/ Gashyenyi. Avuga ko uruhare rwabo nk’Ikigo cy’imari ari ugufatanya n’Umurenge wabo wa Gashyenyi gukora ubukangurambaga bumvisha abaturage kwizigamira biturutse ku byo bungutse.

Ati: “Tuvuge ko yagurishije igitoki cy’amafaranga ibihumbi 5. Akwiye kumvako akuyeho 1500 ya EjoHeza bitamubuza gukora izindi gahunda kandi akaba anizigamiye ibizamutunga mu masaziro ubwo azaba atagifite imbaraga zihagije zo gukora. Nk’ubu iwacu muri Gashenyi, ubwitabire bumaze kugera ku kigero cya 240% hashingiwe ku mihigo Umurenge wari warihaye”.

EjoHeza igamije kongera umubare w’abizigamira ku masaziro ari nako ifasha mu kongera ishoramari mu Gihugu. Ni ubwiteganyirize bugenewe abanyarwanda bose baba abakora akazi kabahemba ku kwezi, abanyabiraka, abahinzi n’abandi bafite amikoro aciriritse.

Kwizigamira muri iyi gahunda, umunyarwanda uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe asabwa kwizigamira nibura 15,000 Frw ku mwaka, Leta ikamwongereraho 18,000 Frw. Uwo mu cyiciro cya gatatu asabwa kwizigamira nibura 18,000 Frw ku mwaka, Leta ikamwongereraho 9,000 Frw, naho abo mu cyiciro cya kane basabwa kwizigamira nibura 72,000 Frw ku mwaka ariko Leta ntacyo ibongereraho.

Aya mafaranga ashobora gutangwa buri kwezi, buri gihembwe, buri mezi atandatu cyangwa agatangirwa rimwe ku mwaka. Umuntu witeganyirije muri EjoHeza atangira guhabwa pansiyo (Pension) yujuje imyaka 55 y’amavuko, akayifata mu gihe cy’imyaka 20.

Kwizigamira amafaranga menshi biguhesha amahirwe yo kuba ayo mafaranga yakubera ingwate mu gihe ugiye kwaka inguzanyo yo kubaka inzu cyangwa kuyigura, kwishyurira abana amashuri n’ibindi. Mu gihe umwe mu banyamuryango b’Ikigega yitabye Imana, umuryango uzajya uhabwa impozamarira ya miliyoni n’ibihumbi 250 (1,250,000 Frw).

Impuguke mu bukungu ndetse n’abayobora urwego rw’imari mu Rwanda, bemeza ko gahunda ya EjoHeza izagira uruhare runini mu gufasha u Rwanda kugera ku ntego yo kuza mu Bihugu bikize bitarenze umwaka wa 2050.

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yashyizeho EjoHeza, igenwa n’itegeko N° 29/2017, igamije gufasha abanyarwanda n’abanyamahanga kwizigamira kugirango bazagire amasaziro meza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke hamwe n’abayobozi b’Imirenge SACCO ndetse na ba Agronomes barebera hamwe aho bageze muri EjoHeza.

Related posts

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yagarutse mu biro ariko by’igihe gito !!

NDAGIJIMANA Flavien

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General.

NDAGIJIMANA Flavien

Kwita urusengero ‘Cathedrale’ cyangwa ‘Bazilika’ bituruka kuki?

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment