Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike

Minisitiri Nduhungirehe yakuriye inzira ku murima abifuza urubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nta rubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bwagiranye na FDLR amasezerano yo gusenya uyu mutwe bidasabye kwifashisha imbaraga za gisirikare.

Aya masezerano ashingiye ku nyandiko yateguwe na Perezida wa FDLR, Victor Byiringiro, bigaragara ko yashyizweho umukono tariki ya 30 Gicurasi 2026, ishyikirizwa Perezida Félix Tshisekedi.

Leta ya RDC ivuga iyi ari intambwe nziza FDLR yateye, kuko ngo uyu mutwe wemera kurambika intwaro, abarwanyi bawo bagashyirwa mu bigo birinzwe, hanyuma bagasubizwa mu buzima busanzwe.

U Rwanda rwateye utwatsi amasezerano ya Leta ya RDC na FDLR, rugaragaza ko adateganywa n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington mu 2025, rwibutsa ubutegetsi bw’i Kinshasa ko uyu mutwe ugomba gusenywa.

Mu kiganiro na BBC Gahuza, Umuvugizi wa FDLR mu rwego rwa politiki, Cure Ngoma, aherutse kubazwa niba hari ingengabihe ryateganyijwe mu kubahiriza amasezerano yo gusenya uyu mutwe no gusubiza abarwanyi bawo mu buzima busanzwe, asubiza ko ntayo.

Cure yagize ati “Nta ngengabihe twigeze dushyiraho kuko hari ibyo natwe dusaba bigomba kubanza kuzuzwa.”

Umuvugizi wa FDLR yavuze ko uyu mutwe usaba ko “impunzi z’Abanyarwanda” ziri muri RDC zitaha mu buryo buzihesha agaciro kandi zikizezwa umutekano. Ngo ibyo nibikemuka, ikizaba gisigaye ni uguhanganira ku rubuga rwa politiki.

Ati “Icyo kintu kirimo cy’uko impunzi zacu zigomba kwizezwa umutekano ndetse zikaba zanasubizwa mu gihugu mu buryo buzihesha agaciro, ubundi tukajya guhangana imbere mu gihugu mu rubuga rwa politiki.”

Mu kiganiro na Igihe dukesha iyi nkuru, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko nta rubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa umutwe w’abajenosideri nka FDLR, ashimangira ko uyu mutwe w’iterabwoba ugomba kurandurwa.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Nta rubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa abajenosideri. FDLR igomba kurandurwa, nk’uko byanditse mu masezerano ya Washington, abarwanyi bayigize bagatahanwa mu Rwanda, nta yandi mananiza.”

Hari abarwanyi ba FDLR basanzwe bataha mu Rwanda ku bushake, bakakirwa mu kigo cya Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) giherereye i Mutobo mu Karere ka Musanze.

Iyo bageze muri iki kigo, bahabwa inyigisho zibafasha kubana neza n’abo bazasanga mu buzima busanzwe, uko bakwiteza imbere n’uko bateza igihugu imbere muri rusange, bagahabwa ibikoresho bazifashisha gukora imirimo itandukanye.

FDLR isa n’aho ishaka umwihariko mu gutaha kw’abarwanyi bayo bakiri mu mashyamba ya RDC, gusa inasaba ko abadashaka kuba mu Rwanda banafashwa gutura mu bindi bihugu.

Nubwo Leta ya RDC ivuga ko yagiranye amasezerano na FDLR agamije gusenya uyu mutwe, amakuru yizewe avuga ko impande zombi zakomeje gukorana ku rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Muri Kamena 2026, abayobozi bo muri FDLR bahuriye n’aba FARDC mu nama zitandukanye, zirimo iyabereye muri Teritwari ya Rutshuru na Walikale, baganira ku buryo abarwanyi b’uyu mutwe bahishwa mu mitwe ya Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya RDC.

Aya makuru avuga ko mu gihe havugwa ubufatanye hagati y’ingabo za RDC na FDLR mu rwego rwa gisirikare, ubutegetsi bwa Tshisekedi buvugwaho gukomeza gukorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda baba mu bihugu bitandukanye kandi ko hateguwe inama zibahuza n’abayobozi ba FDLR.

Ku rutonde rw’abarwanya Leta y’u Rwanda bavugwaho gukorana n’ubutegetsi bwa RDC harimo Jean-Luc Habyarimana wa Habyarimana Juvénal, Thomas Nahimana wabaye Padiri, Fabien Singaye (muramu wa Kabuga Félicien) na Thaddée Kwitonda wabaye mu buyobozi bwa FDLR.

Related posts

Karongi: Mwarimu yatawe muri yombi akekwaho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17

N. FLAVIEN

Umuhanzi nyarwanda Yvan Buravan yitabye Imana.

N. FLAVIEN

Minisitiri Uwimana asaba Abanyamakuru kugabanya gutangaza inkuru zisenya umuryango

NDAYISHIMIYE Libos

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777