Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Abayobozi b’Ibihugu bya EAC basabye ko imvugo z’amacakubiri n’ibikorwa biganisha kuri Jenoside muri DR Congo bihagarara vuba.

Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC bateraniye i Nairobi kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, basabye ko imvugo z’amacakubiri n’ibikorwa biganisha kuri Jenoside muri DR Congo bihagarara vuba banasaba kandi ko intambara ihagarara muri Congo, ndetse inyeshyamba zikava mu birindiro byazo mu bice ziheruka gufata.

Umwanzuro wa gatandatu w’iyi nama yabaye kuri uyu wa Mbere ugira uti: “Abakuru b’Ibihugu basabye ko imirwano ihita ihagarara bigashyirwa mu bikorwa, guhagarika amakimbirane kandi bigahita bikorwa, harimo kuva mu birindiro by’uduce duherutse gufatwa.”

Ntihavuzwe izina ry’abafashe ibyo birindiro ariko vuba aha inyeshyamba za M23 ziheruka gufata Umujyi wa Bunagana uri ku rubibi rwa Uganda na DR Congo n’uduce tuwegereye, ndetse kuri uyu wa Mbere zanafunguye ku mugaragaro uyu mupaka.

Uriya mwanzuro wa Gatandatu kandi usaba ko ibyo guhagarika intambara byaba ariko hanashyirwa imbaraga mu nzira ya politiki kugira ngo abaturage ba DR Congo bumve batekanye, kandi babashe gukomeza ibikorwa byabo bisanzwe, by’umuco n’ibikorwa by’iterambere.

Umwanzuro wa 7 wunganira uwa 6 ugasaba ihagarara ry’intambara no kuyoboka inzira y’ibiganiro, hagashyirwa imbaraga cyane mu bikorwa byubaka iterambere ry’Igihugu. Gusa, abakuru b’Ibihugu bya EAC bavuga ko ubwenegihugu, imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu mahanga, ibijyanye no gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, ndetse n’ibijyanye n’abakuwe mu byabo n’intambara n’impunzi zagiye hanze y’Igihugu ari ibibazo byo kuganirwa, mu buryo bwihuse kandi bikabonerwa umuti urambye.

Umwanzuro wa 8 w’Abakuru b’Ibihugu ukomoza ku magambo y’urwango amaze iminsi mu kanwa k’Abayobozi bamwe n’abanyabwenge bo muri DR Congo (by’umwihariko agamije kugirira nabi Abanyarwanda n’abanyekongo bavuga Ikinyaranwada), basabye ko:

“Imvugo zigambiriye abantu, imbwirwaruhame zirimo urwango, gukangisha Jenoside, n’andi magambo ahembera urwango y’abanyepolitiki bigomba guhagarara, kandi bigacibwa intege ku mpande zose (zihanganye) maze abatuye Congo bagashishikarizwa gushyira hamwe kugira ngo agace k’Uburasirazuba bw’iki Gihugu kabone amahoro.”

Kohereza ingabo muri DR Congo byo bimeze bite ?

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Robert Kibochi yabwiye Abakuru b’Ibihugu aho imyiteguro igeze ngo ziriya ngabo zoherezwe muri DR Congo. Yavuze ko mu nama yo ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022 y’Abagaba Bakuru b’ingabo z’Ibihugu 7 bya EAC, babashije gusesengura ku bibazo bihari, baganira ku bikorwa bya ziriya ngabo, bavuga ku bijyanye na sitati zizaba zifite, amategeko azazigenga n’ibindi bijyanye n’amategeko n’akazi tekinike gakenewe kugira ngo izo ngabo zitangire ibikorwa byazo n’indi mirimo izaba izijyanye.

Abakuru b’Ibihugu bakaba bemeje inyandiko zikubiyemo imyanzuro yose yafashwe n’Abagaba Bakuru b’Ibihugu bya EAC mu nama yabaye ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022.

Umwanzuro wa 4 w’Inama uvuga ko umutwe wa ziriya ngabo uzashyirwaho hagendewe ku masezerano ya EAC avuga Amahoro n’Umutekano, n’ubufatanye mu by’umutekano (Cooperation in Defence).

Izo ngabo zahawe ibijyanye n’inshingano zizaba zifite (operational mendate), ndetse Abakuru b’Ibihugu baganiriye ku ishyirwaho ryazo mu buryo bwimbitse, muri ibyo biganiro harimo by’umwihariko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa EAC nk’uko tubikesha Umuseke.

DR Congo yanagejeje ku Bakuru b’Ibihugu inyandiko ikubiyemo akazi kakozwe mu kuvugana n’abarwanya ubutegetsi n’ibindi bikorwa byakozwe biganisha ku nzira y’ibiganiro byo kugarura amahoro bya Nairobi, nyuma y’Inama y’Abakuru b’ibihugu yari yabaye tariki 21 Mata, 2022.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Perezida Tshisekedi wa DRC na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.
Perezida Museveni wa Uganda.
Abayobozi baganiriye imbonankubone.

Related posts

DR Congo: Abitwaje intwaro bagabye igitero gikomeye mu Mujyi wa Bukavu. Ni bande bagabye iki gitero?

NDAGIJIMANA Flavien

Covid-19: Perezida Kagame na Madamu bakingiwe [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Ethiopia: Ingabo za Leta zisubije Imijyi ya Dessie na Kombolcha, Abiy akomeza kwerekana ubuhangage bwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment