Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Tour de France : Wout Van Aert niwe wegukanye agace ka 11

Mu isiganwa Tour de France, kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021 hakinwaga agace ka 11, agace kegukanywe n’Umubiligi Wout Van Aert ubwo bavaga Sorgues berekeza Malaucenes, Tadej Pogacar agumana umwambaro w’umuhondo.

Sorgues-Malaucenes, urugendo rungana na kilometero 198 na metero 900. Byasabye umubiligi Wout Van Aert wa Jumbo Visma igihe kingana n’amasaha 5 iminota 17 n’amasegonda 43 kugirango yegukanye aka gace bityo yandika amateka yo kwegukana agace kambere muri iri siganwa rimaze iminsi 12 rikinwa.

Ni agace ka mbere Wout Van Aert w’imyaka 26 yegukanye

Ku mwanya wa 2 haje umufaransa Kenny Elissonde ukinira Treg Segafredo wakoresheje igihe kingana n’amasaha 5, iminota 18 n’amasegonda 58 (5h18’58’’); mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Umuholandi Bouke Mollema bakina mu ikipe imwe ndetse bakaba banganyije ibihe.

Abamaze gukoresha ibihe bike bayobowe na Tadej Pogacar wa UAE Team Emirates umaze gukoresha igihe kingana n’amasaha 38 iminota 25 n’amasegonda 17 (38H25’17’’) ; agakurikirwa na Rigoberto Uran wa EF Education Nippo, umaze gukoresha amasaha 38 iminota 30 n’amasegonda 35 (38H30’35’’) ; mu gihe ku mwanya wa gatatu haza Jonas Vingegaard wa Jumbo Visma umaze gukoresha amasaha 38 iminota 36 n’amasegonda 2 (38H36’02’’).

Kuri uyu wa kane abasiganwa barahaguruka Saint Paul, banyure mu mugi wa Trois berekeza Chateareau. Ni urugendo ruresha na kilomereto 159 na metero 400 (159,4KM).

Wout Van Aert yishimira intsinzi
Tadej Pogacar aracyafite umwambaro w’umuhondo
Cavendish Mark niwe watowe nk’umukinnyi mwiza
Alexander Nairo Quintana intyoza ahazamuka
Tadej Pogacar Intyoza mu bakiri bato

Related posts

Bwa mbere mu mateka yayo inzu ndangamurage ya Louvre igiye kuyoborwa n’umugore

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanyiriza umwana mu misarane ya Paruwasi Katedarali.

NDAGIJIMANA Flavien

Ku myaka ibiri gusa Kashe abaye umuntu wa mbere muto winjiye mu muryango w’intiti ku isi

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment