Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA ryemeje ko umusifuzi w’Umunya Somaliya azahabwa amafaranga yose yagombaga kubona mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi yagombaga gusifura, nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimwe mu bihugu bitatu byakiriye iki gikombe.
Artan, wari waratoranyijwe mu basifuzi bazasifura iri rushanwa rikomeye ku Isi, yabujijwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu zitasobanuwe neza ariko ngo zifitanye isano no gukekwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Ibi byatumye atabasha gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi, ibintu byatunguranye ndetse bikababaza benshi mu bakurikiranira hafi ruhago.
Nyuma y’uko ibi byose bibaye FIFA yafashe icyemezo cyo kumuhemba amafaranga yose yari agenewe abazasifura muri iri rushanwa. Ibi bifatwa nk’icyemezo cyo guha agaciro umwuga no kubaha abasifuzi, cyane cyane iyo hari impamvu zitari mu bushobozi bwabo zibabuza gukora akazi kabo.

