Nyuma y’iminsi mike shampiyona y’u Rwanda Primus National League 2020/2021 isojwe, amakipe nka AS Kigali, APR FC, Police FC ndetse na Kiyovu sport yagaragaye ku isoko yitegura shampiyona y’unwaka utaha
Mu Rwanda kimwe n’ahandi, iyo shampiyona zirangiye abakinnyi n’abatoza bahindura amakipe cyangwa bakongera amasezerano mu makipe basanzwemo bigendanye n’ibyo bumvikanye mu biganiro hagati y’impande zombi.
Guhera mu ntangiririo z’iki cyumweru, mu bitangazamakuru bitandukanye humvikanye amakuru y’abakinnyi bari mu biganiro n’amakipe baba basanzwemo cyangwa andi aba abifuza.
APR FC
Amakuru avugwa muri iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda ni uko kuri uyu wagatatu abakinnyi 2 aribo bongereye amasezerano muri 5 bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe. Abo ni Manishimwe Djabel na Rwabuhihi Aime Placide bombi bongereye amasezerano y’imyaka 2 mu gihe Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier na Niyomugabo Claude basoje ibiganiro batumvikanye n’ubuyobozi ku bijyanye n’amasezerano mashya.
Kuri uyu wa gatatu kandi hamenyekanye amakuru ko Mugisha Gilbert yamaze kwerekeza muri APR FC ku mafaranga angana na Miliyoni 17 akaba azajya ahembwa agera ku bihumbi 900 y’u Rwanda buri kwezi.
Uyu nawe yaje gukurikirwa na Kwitonda Alain “Bacca” wayisinyiye amasezerano y’imyaka 2 avuye muri Bugesera FC ndetse Nizeyimana Djuma wongereye amasezerano y’imyaka 2 kuri uyu mugoroba.
APR FC yamaze kwegukana myugariro Nsabimana Aimable ku masezerano y’imyaka 2 mu gihe atari yakagiranye ibiganiro na Police FC yari amazemo imyaka 2.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo humvinyekanye ibihuha bivuga ko abarimo Manzi Thierry, Mutsinzi Ange ndetse na Emmanuel Manishimwe ‘Mangwende’ bashakwa n’ikipe ya AS Berkane yo muri Morocco itozwa Florent Ibenge ukomoka muri DRC.
Gusa abakunzi ba Gitinyiro bazakumbura Kapiteni wayo Manzi Thierry uzereekeza muri Gerorgia mu mpera z’iki cyumweru ndetse na Byiringiro Lague uribwerekeze mu cyiciro cya 2 mu Busuwisi, ariko amakipe bagiyemo ntiyatangajwe.
Police FC
Amakuru avugwa muri iyi kipe ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Nduwayo Valeur ukina hagati yongereye amasezerano y’imyaka 3 na myugariro Mousa Omar nawe yongera amasezerano y’imyaka 3 nyuma yo gusinyisha rutahizamu Muhadjiri Hakizimana yakuye muri AS Kigali.
Kuri uyu wa mbere kandi hamenyekanye amakuru y’umukinnyi Twizerimana Onesme werekeje muri Polie FC avuye muri Musanze FC akaba yarasinye imyaka 2 atangwaho angana na miliyoni 5, Ntirushwa Aime nawe yongera amasezerano y’imyaka 3 muri iyi kipe y’abanyamutekano.
AS KIGALI
Kuri uyu wa gatatu, AS Kigali yemeje amakuru y’uko umukinnyi Kalisa Rachid usanzwe ukina hagati yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe y’abanyamugi.
Iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations yamaze gusinyisha umukinnyi wo hagati Uwimana Gulain yakuye muri Etincelle FC ndetse na rutahizamu ukomoka muri Ghana Robert Saba, bombi basinye imyaka 2 amasezererano y’imyaka 2.
Kiyovu Sport
Nyuma y’inkuru itari nziza ku bakunzi b’Urucaca rwamaze gutakaza ba rutahizamu babiri b’abanyamahanga (Robert Saba na Babuwa Samson), inkuru nziza muri iyi kipe ni uko kuri uyu wa kabiri abakinnyi Nsengiyumva Mustafa ndetse na Tuyishime Benjamin bombi basshyize umukono ku masezerano y’ myaka 2.
Gorilla FC
Nyuma yo gusinyisha umunyezamu Ndoli Jean Claude mu mpera z’icyumweru twasoje agasinya amasezerano y’imyaka 2, Kuri uyu wa kabiri ubuyobozi bwa Gorilla FC bwegereye kapiteni w’iyi kipe imaze umwaka umwe mu cyiciro cya mbere Simeon Iradukunda bongera amasezerano azamara imyaka 3.