Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo yatangaje ko Byiringiro Lague ukina umupira w’amaguru yafunzwe akekwaho gukubita no gukomeretsa, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi iri mu murenge wa Runda.
Mu ijoro rya tariki 08 Ugushyingo 2026 ni bwo bikekwa ko Byiringiro Lague yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa.
Byiringiro wakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Polisi FC, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’izindi kipe. Bikekwa ko yakubise umukobwa bari kumwe ahatangirwa Serivisi zirimo amacumbi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye IGIHE ko Byiringiro yatawe muri yombi.
Yagize ati: “Arafunze akekwaho urugomo rwabyaye gukubita no gukomeretsa, Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza”
Amakuru avuga ko umukobwa bikekwa ko yakubiswe yari yanze kuryamana na Byiringiro maze atabaza inzego z’umutekano zijya kumufata.

